skol

Abanyamerika bajyanye mu nkiko Leta ya Congo

Yanditswe: Tuesday 13, Jan 2026

featured-image

Sosiyete y’Abanyamerika ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari (fintech) yajyanye mu nkiko Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iyishinja ruswa no kutubahiriza amasezerano bagiranye.

Iyi sosiyete ishinja RDC kunanirwa gushyira mu bikorwa umushinga munini impande zombi zari zihuriyemo, wo kwinjiza mu ikoranabuhanga imicungire y’imari ya Leta no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu kirego yatanze mu rukiko rwa Leta ya Idaho, PayServices yashinje RDC kutubahiriza amasezerano, gusenya uwo mushinga no kugerageza gutanga ruswa.

Mu ntangiriro za 2024, impande zombi zasinyanye amasezerano yo gushyiraho urwego rw’igihugu rwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamijwe kuvugurura inzego za Leta.

PayServices ivuga ko uwo mushinga wari gutuma Leta ya Kinshasa ibona inyungu irenga miliyari 8 z’amadolari buri mwaka.

Lionel Danenberg, uyobora PayServices, avuga ko bashoye imari irenga miliyoni 90 z’amadolari nyuma yo gusinya amasezerano atandukanye y’imikoranire.

Guverinoma ya Congo, ku ruhande rwayo, ihakana ibyo birego ibyita “ibidafite ishingiro.”

Africa Intelligence ivuga ko mu bashyirwa mu majwi harimo Julie Mbuyi Shiku, wari umuyobozi wungirije w’ibiro bya Minisitiri w’Imari, kubera uruhare rwe mu kubuza ko hatangwa miliyoni 20 z’amadolari.

Ivuga ko uyu mutegetsi usanzwe ari mubyara wa Perezida Tshisekedi ngo yasabye ko muri ayo mafaranmga ahabwa ruswa ingana na 10% by’ayo ($ miliyoni 2), kugira ngo ayo mafaranga yishyurwe.

PayServices ivuga ko yanze kumuha iyo ruswa, kandi ko ifite ibimenyetso izashyikiriza ubutabera bwa Amerika ku buhemu bwa Julie Mbuyi Shiku, ubu uyobora Minisiteri ishinzwe Umutungo wa RDC.

Ni ikirego ahuriyeho na Aphy Badaga Mubagwa, umujyanama wa Perezida Tshisekedi ushinzwe ubukungu, imari, umutungo wa Leta n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Undi uregwa ruswa ni Anthony Nkinzo Kamole, Umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi, ukekwaho gufatanya na Minisitiri w’Imari mu kubuza inama yari iteganyijwe hagati ya PayServices na Perezida Tshisekedi i New York mu mpera za 2024.

Iyi sosiyete ivuga kandi ko yashoye $72 miliyoni mu gushyira ikoranabuhanga ryayo mu kigo cya Leta ya RDC, Caisse générale d’épargne du Congo (CADECO).

PayServices ivuga ko yamenyesheje ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa ku kaga yahuye nako, ndetse ambasade ikohereza ibaruwa ku buyobozi bukuru bw’igihugu.

Sosiyete ya PayServices yajyanye mu nkiko Leta ya Kinshasa, mu gihe Perezida Tshisekedi yishingikirije ku bufasha bwa Amerika mu gukemura ibibazo by’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa