Abanyamerika bashenguwe n’urupfu rwa Jesse Jackson waharaniye uburenganzira bw’Abirabura
Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026
Agahinda gakomeje kuba kose ku Banyamerika n’abandi ku Isi, bitewe n’urupfu rw’Umunyapolitiki, akaba Umupasiteri mu Itorero ry’Aba-Baptiste, Reverend Jesse Jackson witabye Imana ku myaka 84 nk’uko abo mu muryango we babitangaje.
Reverend Jesse Jackson yitabye Imana ku wa 17 Gashyantare 2026. Azwiho ibikorwa bitandukanye birimo guharanira uburenganzira bwa muntu, akaba umwe mu bahirimbaniye uburenganzira bungana ku bantu bose.
Reverend Jesse Jackson yiyamamarije kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika inshuro ebyiri, ni ukuvuga kuva mu 1984 no mu 1988, mu Ishya ry’Aba-Démocrates.
Mu itangazo umuryango we washyize hanze wavuze ko “Umubyeyi wacu yafashije abantu benshi, bitari ku muryango wacu gusa ahubwo ku batotezwa, abatagira kivurira n’abatitaweho.”
Mu myaka 1960, Reverend Jesse Jackson, yaharaniye uburenganzira bwa muntu mu buryo bukomeye cyane ari kumwe Martin Luther King Jr, wabaye ikimenyabose mu kurwanya irondaruhu, guharanira ubutabera kuri bose n’ibindi.
Umurimo we wibanze cyane ku guteza imbere no kuba ijwi ry’Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika, amenyekana cyane ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika.
Mu 2017 yasanzwemo indwara ya Parkinson ndetse mu Ugushyingo 2025 yajyanywe mu bitaro agiye gukurikiranwa nyuma y’uko umubiri we utangiye kugaragaza ibimenyetso byo gutakaza ubushobozi bwo gukora.
Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017 yavuze ko Jackson yari umuntu ukomeye ndetse ko yamufashije cyane mu kugera ku ndoto ze zo kuba umwirabura wa mbere wayoboye Amerika.
Obama yavuze ko bababajwe n’urupfu rwa Reverend Jesse Jackson, afata nk’umunyembaraga ukomeye.
Ati “Mu myaka 60 irenga Reverend Jackson yayoboye ubukangurambaga butandukanye bugamije impinduka mu mateka ya muntu. Yaharaniye byinshi, gutegura imyigaragambyo, gufasha abantu babarirwa muri za miliyoni kwiyandikisha mu matora, no guharanira ukwishyira ukizana mu bya demokarasi. Yizereraga mu kuba umuntu wese ari umwana w’Imana w’agaciro ndetse ukwiriye kubahwa.”
Donald Trump na we yunamiye Reverend Jesse Jackson, avuga ko yari umunyembaraga ugwa neza, ufite ubumenyi buhambaye ndetse wari wariyemeje byinshi.
Ati “Yakundaga umuruango we bikomeye, ndetse nihanganishije abagize umuryango we. Jesse tuzamukumbura.”
Ubwo yari mu Rwanda mu 2016 Reverend Jesse Jackson, yavuze ko uburyo u Rwanda rwabashije kwivana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukigaragaza nk’igihugu gifite ubukungu bwihuta, byose bishingira ku mutekano igihugu gifite.
Yagize ati “Turi kubona u Rwanda ruri gutera imbere kandi rugakurura abashoramari, ni ibintu bibaho iyo igihugu gitekanye. U Rwanda rukomeje gutera intambwe zikomeye mu buryo bwose bushoboka. Kongera kwiyubaka k’u Rwanda biratangaje, urebye ibyabaye, kubona abantu bakibana ni ikintu gitangaje. Ibyabaye ntibigomba kuzasubira ukundi.”
Reverend Jesse Jackson yavuze ko u Rwanda rwavuye mu mwijima ukabije mu mateka, bityo ngo Isi ifite inshingano zo gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka.
Jesse Jackson waharaniye uburenganzira bw’Abirabura yitabye Imana ku myaka 84

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *