Ikigo Gishinzwe Gukumira Indwara z’ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC) cyatangaje ko mu 2025 Abanyamerika 8% mu bagiye kwa muganga bose bari bafite ibimenyetso by’ibicurane, bavuye kuri 6,7% bari bariho mu 2024.
Iyi mibare yashyizwe hanze n’iki kigo ku wa 5 Mutarama 2026, yagaragaje ko ari bwo bwa mbere imibare y’Abanyamerika bajya kwa muganga bafite ibimenyetso by’indwara y’ibicurane biyongereye cyane ugereranyije no mu myaka 25 ishize.
Iki kigo cyagaragaje ko indwara y’ibicurane ikomeje guteza ibibazo mu bice byinshi bigize iki gihugu kubera ubwiyongere bwayo, ariko ko hari Leta enye zidafite imibare iri hejuru.
Cyavuze ko indwara y’ibicurane yiyongereye cyane kubera ko bisigaye byariyuburuyemo virusi nshya izwi ku izina rya ‘subclade K’.
Dr. Caitlin Rivers usanzwe ari impuguke mu guhangana no gukumira ibyorezo ndetse akaba n’umwarimu muri kaminuza, yavuze ko mu myaka 20 ishize aribwo Amerika yahura n’ikibazo gikomeye cy’iyi ndwara.
Ati: “Nibwo bwa mbere twagira ikigero cyo hejuru cy’indwara y’ibicurane mu myaka 20 ishize kubera ko iyo urebye usanga mu gihugu hose abantu bayirwaye cyangwa bafite ibimenyetso by’iyi ndwara.”
Muri rusange mu 2025 muri Amerika abantu basanzwe bafite iyi ndwara bari miliyoni 11, abarenga ibihumbi 120 bajyanwa mu bitaro, mu gihe abarenga 5.000 bishwe na yo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *