skol

Abanyamigabane ba Tesla barinubira ko itagira umuyobozi uhoraho

Yanditswe: Tuesday 15, Jul 2025

featured-image

Abanyamigabane batandukanye b’ikigo gikora imodoka cya Elon Musk, Tesla, batangiye kwijujutira uburyo gisa n’ikitagira umuyobozi uhoraho kandi kiri mu bibazo.

Aba banyamigabane bagaragaza ko kuva mu mwaka ushize ubwo Elon Musk yinjiraga muri politiki, yasaga n’utakitaye ku mibereho ya Tesla.

Uyu mwanzuro wa Elon wo gutangira gushyigikira Perezida Donald Trump uhuzwa no kugabanyuka kwa kimwe cya gatatu cy’amasoko ya Tesla.

Basobanuye ibi bihombo byakomeje na nyuma y’aho Elon avuye ku buyobozi bw’urwego rushinzwe kugabanya isesagurwa ry’umutungo w’igihugu, DOGE.

Abayamigabane bavuga ko amafaranga menshi y’iki kigo asigaye agendera mu misoro nyamara nta soko kigifite nka mbere.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ishoramari cya Gerber Kawasaki, Ross Gerber, yavuze ko bitangaje kubona ikigo kinini nka Tesla kitagira umuyobozi.

Yagize ati “Kugira kimwe mu bigo binini ku Isi ariko kitagira Umuyobozi Mukuru uhoraho nta handi ndabyumva.”

Bagaragaza ko ibyo bibazo byose bikwiye umuyobozi uhoraho wita ku mibereho y’ikigo, akagitekerereza ahazaza hacyo, dore ko bamwe mu banyamigabane batangiye gukuramo akarenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa