Imiryango ibiri ihagarariye Abanyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yareze Leta y’u Burundi mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), iyishinja gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.
Iyi miryango, ADEPAE na Mutualité Shikama, isobanura ko kuva mu Ukwakira 2025, Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo zafunze inzira zose zihuza Abanyamulenge batuye muri Komini Minembwe n’ibindi bice birimo amasoko n’amavuriro, zigamije kubica urusorongo.
Umwe mu banyamategeko bunganira iyi miryango, Me Innocent Nteziryayo, yatangaje ko uretse kuvutsa Abanyamulenge uburyo bw’imibereho, hari abo ingabo z’u Burundi zashimuse, abo zakoreye iyicarubozo n’abo zasenyeye imitungo.
Tariki ya 11 Ugushyingo 2025, Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Brig Gen. Gaspard Baratuza, yemereye BBC Gahuza ko abasirikare babo bafunze inzira zigana muri Minembwe mu rwego rwo kurinda Umujyi wa Uvira zari zikigenzura.
Brig Gen Baratuza yagize ati “Erega iyo ni inzira bagomba gukoresha kugira ngo bagere Uvira. Rero tugomba kuhafunga kandi nibabyumve. Uvira dusabwa kuharinda kandi mu kuharinda, ntuhagararamo hagati, ujya haruguru, ujya hirya no hino.”
Yakomeje ati “Uvuye za Minembwe akorana n’abanzi, uwo ntarenga birumvikana. Nibitandukanye n’abo banzi n’abo bagizi ba nabi hanyuma barebe ko batidegembya uko bashaka.”
Tariki ya 24 Ugushyingo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ryagaragaje ko bidashoboka kugeza ubufasha ku batuye muri Minembwe no mu bice bihana imbibi bitewe n’uko ingabo z’u Burundi zafunze izi nzira.
OCHA yasobanuye ko kubera izi ngamba, umubare w’abapfira muri Minembwe, cyane cyane abana bari munsi y’imyaka itanu waratumbagiye cyane, ibicuruzwa birahenda cyane bitewe n’uko bihagera bigoranye.
Nubwo Brig Gen Baratuza yemeye ko Ingabo z’u Burundi zafunze izi nzira, bigashimangirwa na raporo ya OCHA, Minisitiri w’Ubutabera wabwo yamenyesheje urukiko rwa EAC ko Leta yabo itemera ibyaha byose ishinjwa muri Kivu y’Amajyepfo.
Imiryango yatanze ikirego yagaragaje ko ifite ibimenyetso n’ubuhamya bihagije bishimangira ko ingabo z’u Burundi zakoreye Abanyamulenge ibyaha, kandi ko yiteguye kubishyikiriza urukiko rwa EAC kugira ngo ruzatange ubutabera.
Abanyamulenge bashinja ingabo z’u Burundi kubafungira inzira zibahuza n’amasoko n’amavuriro
Brig Gen Baratuza yemeye ko inzira zafunzwe, ashinja abatuye muri Minembwe gukorana n’abanzi


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *