skol

Abanyarwanda 41 bari muri Uganda binyuranyije n’ amategeko bagaruwe ku ngufu

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Leta ya Uganda bwagaruye mu Rwanda Abanyarwanda 41 bafatiwe mu Ntara ya Kabale, nyuma yo kujya muri iki gihugu ku buryo butemewe n’amategeko.
Abenshi muri aba baturage ni abakomoka mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, bakaba bari bagiye gushaka akazi mu mirima ihinga ibyayi.
Umwe mu bagaruwe mu Rwanda witwa Jean Bosco Bikorimana, yavuze ko kugira ngo binjire muri Uganda bacaga mu nzira z’ubwihisho, mbere y’uko bagera mu Mujyi wa Gatuna muri Uganda.
Bavuga ko abashakaga kubaha (…)

Bavuga ko abashakaga kubaha akazi muri Uganda, babanzaga kubaha amashilingi ibihumbi 20.

Inzego z’umutekano muri iki gihugu, zivuga ko zabanje kubafunga uko ari 41 muri gare ya Kabale, aha ngo niho bagombaga kuva bajya mu Ntara ya Mityana mu mirima ihinga ibyayi.

Bamwe muri aba banyarwanda barimo abitwa Joseph Nzirorera, Jean Claude Twahirwa, Emmanuel Habumugisha, Jean Bosco Bikorimana, Théoden Semana, Emmanuel Hatazimana, Idephonse Habimana, Bernard Dudhirimana, Fred Niramure, Martin Bizimungu, Solomon Habiyakore, Alexis Nirere, Vincent Bigirimana n’abandi. Aba bose ngo bakomoka mu Karere ka Burera.

Gusa n’ubwo bimeze gutya, ubuyobozi bw’Akarere Burera bwo buvuga ko butarabimenya.

Meya Uwambajemariya Florence yagize ati “Reka tubikurikirane turaza kubaha amakuru, ntabwo turabimenya.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Gasasira Innocent, avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati, “Ntabwo ejo babimbwiye ibyo bintu, ariko narabyumvise ko bari bagiye kubazana, ndakeka ari aba Gicumbi na Burera, gusa reka mbaze neza.”

Augustus Nakitaari umwe mu bashinzwe Polisi muri Kabale, yavuze ko bamwe mu bakekwa kujyana aba banyarwanda batawe muri yombi .

Yavuze abafashwe ari Deus Bisigane na Elias Maniriho. Aba bagabo barashinjwa kwinjiza abanyamahanga mu buryo butubahirije amategeko baza gukora muri Uganda, mu gihe abashinzwe umurimo batabizi, nk’uko Ugandaradionetwork.com ibivuga.

Aba bantu bafashwe ngo bagomba gukurikiranwaho icyaha cyo gucuruza abantu.

Hagati aho mu byumweru bibiri bishize, abandi Banyekongo babiri bafatiwe muri iyi ntara, nabo bashinjwa kwinjira nta burenganzira bahawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa