Abanyarwanda baba mu Bufaransa bifuza ko RFI yasiba inkuru cyangwa igahanwa
Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025
Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France: CRF) baherutse kurega Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, biturutse ku kuba yarahaye urubuga abo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bifuza ko inkuru yasibwa cyangwa igahanwa.
Byagarutsweho n’Umunyamategeko Richard Gisagara uba mu Bufaransa, mu kiganiro yagiranye na RBA. Gisagara ni na we washyize umukono ku kirego cyatanzwe.
Ni ikirego CRF cyatanze ku wa 15 Ugushyingo 2025 igishyikiriza Urwego rwo mu Bufaransa rugenzura itangazamakuru ruzwi nka (Autorité de Régulation de la Communication Audiovisuelle et Numérique: ARCOM).
RFI yanditse inkuru isigiriza FDLR yiyibagiza nkana ko ari umutwe w’iterabwoba wasize urimbuye imbaga y’Abatutsi mu Rwanda.
Umunyamategeko Richard Gisagara yasobanuye icyifuzo cy’Abanyarwanda baba mu Bufaransa bareze RFI, ku guha urubuga umutwe wa FDLR.
Ati: “Icyo twifuza cya mbere ni uko uru rwego rwemeza ko icyakozwe ari amakosa kugira ngo n’ejo cyangwa ejo bundi hatagira undi uzabikora.”
Bifuza kandi ko inkuru isibwa cyangwa ikinyamakuru cyabahaye urubuga inkuru igatambuka, kikabihanirwa.
Agira ati: “Iyo nkuru ubundi ntiyakagombye no kubaho kuva bigaragaje ko binyuranyije na ya mategeko, yakagombye ubundi kuvaho cyangwa se itanavaho wenda bakayikosora bakongeramo ibyo tuvuga ko bigomba kujyamo.
Ariko uko byagenda kose n’iyo bayikosora twe turashaka ko uru rwego ruvuga byeruye […] nubwo bayikosora uyu munsi cyangwa bakayivanaho icyo dushaka ni uko urwo rwego rwibutsa ikinyamakuru cya RFI yuko icyo cyakozwe, ari ikosa ritagomba kongera gukorwa.”
Yavuze ko ubusanzwe ibihano bitangwa n’uru rwego bihera ku gitoya bikagenda bizamuka. Igihano cya mbere ni ukubihanangiriza noneho bakongera akaba ari bwo ibihano bigenda bizamuka.
Icyo bifuza cya mbere ni uko uru rwego, ARCOM, rwavugira ku mugaragaro yuko iri ari ikosa kandi birengereye amategeko, ko ni yo bayivanaho ariko uru rwego rukabyemeza ko icyakozwe ari amakosa.
Ati: “Ni cyo cya mbere twumva twifuza kugira ngo n’ejo n’ejobundi hatagira undi uzabikora. Kuri twe, ibyakozwe ni ibintu bikomeye. Nkeka ko Radio RFI itari gukora ririya kosa iyo tuza kuba tuvuga ko umutwe witwaje intwaro waba waragiriye nabi Abafaransa.”
Umunyamategeko Gisagara anasobanuye impamvu Abanyarwanda bareze RFI ku guha umwanya Umutwe wa FDLR.
Yavuze ati: “Kuri twebwe ibintu byakozwe ni ibintu bikomeye, ni ibintu bikomeye kubera ko dusanga […] ni ibintu bimaze kumenyerwa hano mu Bufaransa nkeka ko RFI itari gukora ririya kosa iyo tuza kuba tuvuga umutwe witwaje intwaro uba waragiriye nabi Abafaransa.”
Avuga ko ubwo hibukwaga imiryango yahitanywe n’abaterabwoba, havuzwe uburyo abanyamakuru bagomba kwitwara iyo barimo kuvugana n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa se imitwe y’iterabwoba.
Ati: “Bavuga ko iyo bishobotse ari ukugerageza kutabaha ijambo na rimwe ariko waba ubahaye ijambo kubera impamvu z’amakuru, kubera ko ari inkuru iriho ukaba ubahaye ijambo kuko iyo ubahaye ijambo ugomba kubanza ukarisasira, ugasobanura abo ari bo, ugasobanura uburyo iryo jambo uribahayemo, ugasobanura icyo bazwiho kugira ngo utabaha umwanya wo kwivuga ibigwi cyangwa kuvuga imigabo n’imigambi yabo, ibyo rero ni byo RFI itakoze, tukaba twumva kuri twebwe ari ikintu gikomeye.
Kirakomeye pe kuko ntabwo bishoboka kuko iyo iza kuba ari itsinda ryayogoje abantu mu Bufaransa hano, ntabwo barigutinyuka gukora biriya bakoze, ni yo mpamvu tutagomba kubyumva kubera yuko kuri twebwe biragaragara ko binyuranyije n’iryo tegeko ryo mu 1986 rijyanye n’itangazamakuru.”
Agaragaza ko ibyakozwe na RFI binanyuranyije n’amabwiriza yayo bwite avuga uburyo umuntu ugiye gukora inkuru ku mutwe w’iterabwoba agomba kubigenza.
Iyo usomye inkuru yose ya RFI nta hantu na hamwe ivuga ko uwo mutwe wa FDLR ari umutwe ugizwe n’abantu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nta hantu na hamwe avuga ku byaha bakoze nyuma ya Jenoside muri Congo n’ibyo bakomeza gukora, cyane ko bakomeje no gutera u Rwanda.
Ati: “Umunyamakuru iyo avuga uwo mutwe, awuvuga nkaho ari umutwe wa politiki usanzwe, avuga ko ushaka kugirana ibiganiro n’u Rwanda akabaha ijambo nta kujora (Critique) abanje gukora, tukaba twumva rero ibyo binyuranyije n’umurongo watanzwe.”
Itegeko ryo mu Bufaransa n’amabwiriza agenga abanyamakuru avuga uburyo umunyamakuru agomba kwitwara iyo bibaye ngombwa ko aha ijambo imitwe nk’iyo ngiyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *