Ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubanda muri Uganda bwataye muri yombi Abanyarwanda 4 n’ umunyekongo 1 ku gicamunsi cyo kuri uyu 11 Nzeli bakekwaho kwinjira muri iki gihugu buryo budakurikije amategeko. Leta y’ u Rwanda isaba Abanyarwanda kudakomeza kujya gushakira imibereho muri Uganda.
Aba Banyarwanda n’ uyu munyekongo bafatiwe I Kabale, Kisoro bari mu modoka intwara abagenzi ya Nzovu nk’ uko byatangajwe n’ Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubanda Tai Ramathan.
Abatawe muri yombi babwiye polisi ko bari bagiye Tooro gukora mu mirima y’ icyayi mu karere ka Kabarole.
Polisi yavuze ko nubwo bavugaga ko bagiye gukora mu mirima y’ icyayi ngo ntibari bafite ibyagombwa by’ inzira n’ ibyangombwa bigaragaza ko bagiye muri ako kazi.
Nk’ uko byatangajwe na Chimpreports, DPC Ramathan yavuze ko umushoferi wa coaster abatawe muri yombi bari barimo Timothy Habimana nawe yatawe muri yombi azira kutagira uruhushya rwo gutwara imodoka.
Ibi bibaye mu gihe nta mezi abiri arashira Perezida Kagame asabye Abanyarwanda kuguma mu Rwanda ibyo bakennye byose Leta y’ u Rwanda ikabibaha aho kujya kubishakira muri Uganda.
Kuva mu mpera z’ umwaka ushize umubano w’ u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi. Abayobozi bakuru b’ ibi bihugu bahuye inshuro zirenze imwe ngo bashake uko batokora agatotsi kari mu mubano w’ ibi bihugu ariko kugeza ubu ntakirahinduka.
Ibitekerezo
Kuki batareka guhunahuna ariko ni iki babuze hano