Abanye-Congo basaba ubuhungiro mu birwa bya Mayotte bakomeje kwiyongera
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
Ibirwa bya Mayotte bikomeje kugenda bigaragazwa nk’amerekezo mashya ku Banye-Congo basaba ubuhungiro kuko umubare w’abajyayo ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Umubare w’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenda wiyongera ku bwinshi muri aka gace nk’uko Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe kwakira no gusuzuma ibyifuzo by’ubuhungiro (Ofpra) kibitangaza nubwo kitagaragaza imibare nyirizina.
Icyo kigo cyerekanye ko Abanye-Congo ari bo bamaze kuba benshi mu basabye ubuhungiro mu birwa bya Mayotte.
I Mayotte, Abanye-Congo baherutse kuhagera batujwe mu nkambi iri mu majyepfo ya Mamoudzou.
Kennedy Kighana, ukomoka i Goma, yahageze muri Nzeri 2025. Mbere yo kugera i Mayotte, yabaga muri Tanzania ariko, hashize amezi make mbere y’amatora ya perezida yabaye Ukwakira yagize impungenge ko ashobora kuzasubizwa muri RDC, bituma yerekeza Mayotte.
Ati “Kubera ko amatora yari yegereje, bashyizeho ingamba zikomeye z’umutekano ku bantu babagayo mu buryo butemewe. Icyo gihe, nabwiye inshuti zanjye ikibazo mfite, barambwira bati kubera ibyo bibazo uvuga, hari ahantu waba ufite umutekano kurushaho.”
Yakomeje ati “Igitangaje ni uko twe ku ishuri twigaga Afurika n’ibirwa byo muri Afurika, ariko ku ruhande rwa Mayotte ho ntitwari tuhazi cyane.”
Kuri aba bimukira, Mayotte bayifata nk’ahantu hari kure y’itotezwa n’akarengane bakorerwa ariko ubuzima kuri bo buracyari bugoye cyane.
Bagaragaza ko babaho mu bihe bigoye, bagatuzwa mu nzu z’agateganyo zubatswe mu mashitingi.
Ikirwa cya Mayotte giherereye mu Nyanja y’u Buhinde, kigategekwa n’u Bufaransa guhera mu gihe cy’ubukoloni.
Hashize igihe kitari gito ibihumbi by’abantu bo muri Afurika biganjemo Abanya-Comores bambuka rwihishwa bajya kuri iki kirwa mbere yo kwerekeza mu Burayi.
U Bufaransa bwagiye bufata ingamba zitandukanye zigamije gukumira abimukira kuri icyo kirwa no kutemererwa ubwenegihugu abantu batavukiye muri Mayotte ku babyeyi bombi bahatuye nibura umwaka umwe kandi babifitiye ibyangombwa.
Bivugwa ko iki kirwa gituwe n’abantu barenga ibihumbi 310 barimo 48% by’abimukira b’abanya-Comores n’abo mu bindi bihugu bya Afurika.
Amateka agaragaza ko ubwo ibindi birwa bigize Comores byabonaga ubwigenge ku butegetsi bw’u Bufaransa Mayotte yabyiyomoyeho igahitamo kuba igice cy’u Bufaransa mu 1975.
Kuba Mayotte ifatwa nk’u Bufaransa n’imibereho y’abayituye usanga iri hejuru ugereranyije na Comores, ni nabyo bituma abaturage berekezayo ku bwinshi.
Nubwo bimeze bityo, usanga Comores irwanira ako agace, ariko benshi mu bagatuye bagaragaza ko bifuza gukomeza kwibera agace ku Bufaransa cyane ko imibereho yabo iri hejuru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *