Abanyeshuri 16 bishwe n’inkongi y’umuriro yatwitse ishuri biga babamo rya Utumishi Girls School, riherereye mu birometero 120 mu burengerazuba bwa Nairobi.
Abandi banyeshuri 74 barimo kuvurwa ibikomere mu bitaro nk’uko byatangajwe na Polisi.
Bivugwa ko uyu muriro watangiye kwaka muri iri shuri mu masaha yo mu rukerere rwo kuri uyu wa Kane ubwo aba banyeshuri bari bagisinziriye. Polisi ivuga ko imirimo yo gushakisha no gutabara igikomeje ari nako irimo gushashikisha impamvu yaba yateye uyu muriro. Umuryango utabara imbabare muri Kenya uvuga ko abatabazi bageze aho ibi byabereye kugirango batange ubufasha.
Inkongi z’imiriro ni ibintu bisa n’ibimenyerewe mu bigo abanyeshuri biga babamo muri Kenya, aho inkongi nk’izi zahitanye benshi mu myaka ya vuba.
Ubucucike bw’abanyeshuri mu mazu bararamo ndetse n’ingamba z’ubutabazi zititabwaho cyangwa zidahagije ni bimwe mu bishyirwa mu majwi mu bituma imibare y’abagwa muri izi nkongi izamuka cyane.
Police ivuga ko uyu muriro watangiye saa 1:00 z’ijoro maze umuriro umiramiza abanyeshuri bari baryamye muri iyo nyubako aho harimo abagera kuri 220.
Bivugwa ko bamwe mu banyeshuri bagize ubwoba bagahunga ikigo aho bakomeje gusakishwa.
Umwe mu babyeyi yavuze ko ubwo bageraga ku ishuri basabwe gutegereza ku murongo. Yagize ati: "Ubwo twageraga ku ishuri twasabwe kujya ku murongo. Benshi muri twe bari bahangayitse kuko twumvise ko hari abanyeshuri bapfuye abandi bakaba bakomeretse bakajyanwa mu bitaro."
Yakomeje avuga ko benshi mu banyeshuri bakomeretse kubera gusimbuka ku igorofa ry’inzu bararamo bagerageza guhunga.
Ati: "Mwisengeneza wanjye yarokotse ariko yavunitse akaguru."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *