skol
fortebet

Abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Amerika bahangayikishijwe n’imibereho yabo

Yanditswe: Saturday 19, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahangayikishijwe n’imibereho yabo muri iki gihugu nyuma yuko iki gihugu gitangiye kwirukana, gufunga no kwaka Visa abanyeshuri b’abanyamahanga

Sponsored Ad

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacaracara amashusho y’abanyeshuri bafungwa, abirukanwa, abandi visa zabo zigakurwaho bagategekwa gusubira mu bihugu byabo, bose nta kindi bazize uretse kuba baragaragaje ko bashyigikiye Palestine mu ntambara ihanganyemo na Israel.

Abanyeshuri barenga 1000 bahagarikiwe visa ku mpamvu zitazwi neza, gusa ubuyobozi bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump, bwagiye buvuga kenshi ko Visa ari amahirwe ndetse ko yahagarikwa igihe icyo aricyo cyose habonetse impamvu ituma bayihagarika.

Ibi bikorwa biri gutera impungenge abanyeshuri b’abanyamahanga ku buryo basigaye batinya no gusohoka mu nzu ngo badafungwa.

Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko abanyeshuri bashyigikiye Palestine, bateje umutekano muke n’inkeke ku bana b’Abayahudi baba muri Amerika.

Umunyeshuri wiga kuri Kaminuza ya Georgetown yabwiye BBC ko ashingiye ku byo bamaze iminsi babona buri wese wagize icyo avuga kuri Palestine ashobora gufungwa.

Yagize ati "Nshingiye ku ifungwa turi kubona, ndatekereza buri wese wagize icyo avuga yeruye kuri Palestine ashobora gufungwa.”

Umunyeshuri wiga kuri Kaminuza ya Texas we yabwiye BBC ko asigaye agira ubwoba bwo kugira ahantu na hamwe ajya kugira ngo adahura n’abakozi b’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika.

Si abanyeshuri gusa bahangayitse kuko na za kaminuza ziri kwanga gutanga amakuru agendanye n’abanyeshuri bafite visa, ziri gufatirwa ibihano.

Havard University yabaye urugero nyuma yuko Ubuyobozi bwa Trump, bukuyeho inkunga ingana na miliyari 2$ yahabwaga kuko yanze gukurukiza amategeko yihariye yashyizweho yo kurwanya ihihoterwa rikorerwa Abayahudi.

Ubuyobozi bwavuze ko iyi kaminuza nikomeza kwanga gutanga amakuru ajyanye n’abanyeshuri bafite visa, bazakuraho visa z’abanyeshuri bajyaga kuyigamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa