Abarenga 40 bapfiriye mu bwato bwibasiwe n’inkongi y’umuriro
Yanditswe: Saturday 20, Jul 2024

Umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka (IOM) muri Haiti, wavuze ko byibuze Abanyahayiti 40 bapfiriye mu nyanja abandi benshi barakomereka nyuma yuko ubwato bwabo bwafashwe n’inkongi y’umuriro.
Ku wa gatatu, ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 80, bwahagurutse i Fort Saint-Michel mu majyaruguru ya Haiti bwerekeza mu birwa bya Turukiya na Caicos.
Iki Kigo (IOM), cyatangaje ko ubwo bwato bwafatiwe n’umuriro ku nkombe za Cap-Haitien mu majyaruguru ya Haiti, naho abantu 41 barokowe n’abashinzwe umutekano ku nkombe za Haiti.
Kugeza ubu Abantu 11 bari kuvurwa kubera ibikomere batewe n’umuriro.
Jean-Henry Petit uyobora ibiro bishinzwe kurengera abaturage mu majyaruguru ya Haiti yatangaje ko icyateye iyi nkongi nyiri izina kitaramenyekana ariko ngo haracyekwa ko yaturutse kuri buji (bougie) zacanwe nk’ikimenyetso cyo gusaba inzira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *