skol

Abarenga 80 mu bakora mu by’indege muri Uganda basanganywe ‘diplômes’ z’impimbano

Yanditswe: Monday 14, Jul 2025

featured-image

Ikigo gishinzwe Indege za Gisivile muri Uganda (UCCA) cyatangaje ko mu igenzura cyakoze, cyasanze abakozi 82 bakora muri uru rwego bafite impamyabumenyi n’ibindi byangombwa bibemerera gukora akazi by’impambano.

Muri iri genzura hasuzumwe impamyabumenyi n’impamyabushobozi zirenga 2688. Byagaragaye ko abakozi 82 bafite ibyagombwa by’ibihimbano.

Muri aba bakozi 82 bacurishije impamyabumenyi, abagera kuri 67 ni abakora mu mirimo ya tekinike ishobora kugira ingaruka zikomeye mu idakozwe neza. Barimo abashinzwe gusaka abantu ku bibuga by’indege, abashinzwe kuyobora indege n’ibindi.

Kugeza ubu UCCA ivuga ko yashyizeho itsinda ry’imbere mu kigo rishinzwe imyitwarire, ku buryo rimaze kumva ibisobanuro by’abakozi 54 muri aba 82.

Abakora mu by’indege za gisivile muri Uganda bamaze iminsi bari ku gitutu bitewe n’ibaruwa Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni yanditse asaba ko abakozi 152 birukanwa kuko bashyizwe mu kazi batujuje ibisabwa.

Museveni yinjiye muri iki kibazo nyuma yo kumenya ko mu minsi ishize, Umugore wa Julius Nyerere wayoboye Tanzania, Maria Nyerere, yageze ku Kibuga cy’Indege i Entebbe ahera muri ascenseur kubera ko idakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa