Abarimu bataye akazi bajya gusambanyiriza abana bato bigishaga muri lodge
Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018
Abarimu 2 b’inkundamugayo bo mu ntara ya Kisii muri Keny bari guhigwa bukware na polisi yo muri iki gihugu bazira guta akazi kabo bagasohokana abanyeshuli bigisha batarageza ku myaka yubukure muri Lodge barabasambanya.
Aba barimu bari baherekeje ikipe y’abakobwa yari igiye mu mikino ihuza ibigo by’amashuli muri Kenya,bahinduye gahunda bageze mu nzira aho gukomezanya aba bakobwa ku kigo begeranye cyaberagaho iyi mikino,bahita babajyana mu kabari babagurira agasembuye barasinda barangije barabasambanya.
Polisi yo muri Kenya yatangaje ko aba barimu batavuzwe amazina bari gushakishwa ndetse bagomba gufungwa cyane ko ibyaha byo gusambanyiriza abanyeshuli batarageza ku myaka y’ubukure bibahama.
Ushinzwe abarimu kuri iki kigo cyo muri Kisiii yavuze ko kuva aba barimu bakora aya mahano bataragaruka ku kazi ndetse baburiwe irengero.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *