skol

Abarundi bashobora kuzafasha Ndayishimiye kuyobora AU

Yanditswe: Monday 16, Feb 2026

featured-image

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, afite itsinda ry’Abarundi bashobora kuzamufasha kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kugira ngo agere ku ntego yihaye mu nzego zirimo ubukungu n’umutekano.

Ndayishimiye yatangiye kuyobora AU tariki ya 14 Gashyantare 2026, asimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço. Ni inshingano azamaramo umwaka, asimburwe na Perezida wa Ghana hashingiwe ku mahame agenga uyu muryango.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Bizimana Edouard ari ku ruhembe rw’abashobora kuzafasha Ndayishimiye gushyira mu bikorwa imigambi ye muri uyu muryango.

Dr. Bizimana yari asanzwe ari umudipolomate mu gihe cy’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Muri Kanama 2022, Ndayishimiye yamugize umujyanama we wihariye, muri Kanama 2025 amugira Minisitiri, amusimbuje Albert Shingiro wari muri iyi nshingano kuva muri Kamena 2020.

Ndayishimiye na Bizimana bamaze hafi imyaka 30 baziranye, nk’abakomoka mu ntara imwe (Gitega) kandi bombi bize muri Kaminuza y’u Burundi. Ibyo biri mu mpamvu zikomeye zatumye uyu mudipolomate azamurwa mu ntera.

Abakorana bya hafi na Dr. Bizimana, bavuga ko indi mpamvu yatumye agirwa Minisitiri ari uko yari asanzwe yibasira u Rwanda n’abayobozi barwo kuva umubano w’ibihugu byombi wazamba.

Ambasaderi w’u Burundi muri Ethiopia no muri AU, Willy Nyamitwe, ni nimero ya kabiri mu bashobora kuzafasha Ndayishimiye kugera ku migambi afitiye uyu muryango, hashingiwe ku kuba amenyereye i Addis Abeba.

Iki kinyamakuru kivuga ko Ambasaderi Nyamitwe ukorera i Addis Abeba kuva mu 2021 ari kurangiza inshingano ze, ariko ko Ndayishimiye ashobora gukomeza kumwifashisha nk’umuntu w’ingenzi mu buyobozi bwe muri AU.

Ambasaderi Ferdinand Bashikako wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gaudence Sindayigaya wabaye Ambasaderi w’u Burundi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashobora kwifatanya na Nyamitwe mu kunganira Ndayishimiye.

Amakuru ahari yemeza ko Perezida Ndayishimiye ateganya gushyiraho itsinda ry’abantu 10 rizamwunganira mu buyobozi bw’uyu muryango ariko batanu ni bo yamaze kwemeza.

Joseph Ndarishikanye wahoze ari umuyobozi ushinzwe serivisi za gasutamo na Adolphe Hasabindero uzobereye mu bikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, bari ku rutonde rw’abo Ndayishimiye ashobora kwifashisha mu bijyanye n’umutekano.

Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, na Ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jean Bosco Bare, bari mu bo Ndayishimiye ashobora kwifashisha mu itsinda ry’abazamwunganira mu buyobozi bwa AU.

Hari indi komite izajya ikorera mu Burundi yahawe izina ‘Cap2026’, na yo izafasha Ndayishimiye kugera ku migambi ye. Mu nkingi za mwamba zayo harimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Adolphe Nahayo.

Ndayishimiye yasimbuye Perezida wa Angola ku buyobozi bwa AU

Nk’umudipolomate mukuru, Minisitiri Bizimana ni we uri ku ruhembe rw’abashobora kunganira Ndayishimiye ku buyobozi bwa AU

Ambasaderi Nyamitwe (ibumoso) ni nimero ya kabiri mu bitezweho gufasha Ndayishimiye mu buyobozi bwa AU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa