Abarwanyi b’Imitwe y’inyeshyamba ya JNIM na Al Qaeda ikorera muri Mali batangaje ko ari bo bagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare birindwi biherereye mu bice bitandukanye by’icyo gihugu ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026.
Umutwe wa JNIM ukorana bya hafi n’uwa Al Qaeda ubinyujije mu itangazo washyize hanze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 watangaje ko ari wo wari inyuma y’ibitero byagabwe ku birindiro birindwi by’ingabo za Mali unahamya ko wahise wigarurira bitatu muri byo.
Amakuru yatanzwe n’ingabo za Mali avuga ko imirwano zari zihanganyemo n’umutwe wa JNIM yatangiye saa kumi n’imwe za mu gitondo ku wa Gatandatu ubwo uwo mutwe n’uwa Al Qaeda wagabaga ibitero ku birindiro byabo, ku mijyi itandukanye no kuri za ngereza zifungiyemo abaturage.
Ingabo za Mali zavuze ko zakomeje imirwano zari zihanganyemo n’iyo mitwe yitwaje intwaro kugeza ku mugoroba ubwo abaturage batuye mu gace ka Anefis, kamwe mu duce ingabo za Mali zigifitemo ibirindiro mu karere ka Kidal mu majyaruguru y’igihugu, batabazaga inzego z’umutekano bitewe n’ibitero by’amasasu bagabwagaho.
Nubwo hatigeze hatangazwa ababuriye ubuzima muri ibyo bitero, ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika bikomeje kwandika ko Mali yashatse kubigira ibanga kubera impamvu zayo zifitanye isano n’isezerano icyo gihugu cyahaye abaturage bacyo ry’uko nta bazongera kwicirwa mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro, babasezeranya kugarura amahoro n’umutekano.
Mali iyobowe na Gen. Assimi Goïta wafashe ubutegetsi nyuma ya Coup d’État yabaye muri Gicurasi 2021 aza gushyiraho amategeko yaje kumwemerera kongera manda y’indi myaka itanu ayoboye icyo gihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *