skol

Abasenateri 29 basabye Amerika kutohereza muri RDC Abanya-Afghanistan bayirwaniye

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2026

featured-image

Abasenateri 29 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, bamumenyesha ko umugambi wo kohereza impunzi z’Abanya-Afghanistan muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ubugambanyi bukomeye.

Mu nkambi ya As-Sayliyah yahozemo ikigo cy’ingabo za Amerika muri Qatar, hacumbikiwe by’agateganyo Abanya-Afghanistan 1100 bamaze imyaka myinshi bategerejee kwimurirwa muri Amerika.

Aba Banya-Afghanistan barimo abakoranye n’ingabo za Amerika mu ntambara zamazemo imyaka 20 zihanganye n’umutwe w’Abatalibani wasubiye ku butegetsi mu 2021, ndetse n’abo mu miryango yabo.

Tariki ya 21 Mata 2026, umuryango w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bw’izi mpunzi, ‘#AfghanEvac’, watangaje ko ufite amakuru yizewe yemeza ko hari ibiganiro biri kuba bigamije kuzohereza muri RDC, hatitawe ku bufasha bukomeye zahaye ingabo za Amerika muri Afghanistan.

Itsinda ry’abasenateri 29 riyobowe na Senateri Richard Blumenthal, tariki ya 28 Mata ryandikiye Minisitiri Rubio ibaruwa ifunguye, rimwibutsa ko aba Banya-Afghanistan biyemeje kwifatanya n’Abanyamerika mu rugamba bari bahanganyemo n’Abatalibani na Islamic State, bazi neza ko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Senateri Blumenthal na bagenzi be batangaje ko ubwo Abatalibani basubiraga ku butegetsi mu 2021, Amerika yasezeranyije benshi muri aba Banya-Afghanistan ko izabaha ubuhungiro binyuze muri gahunda yihariye kandi ko itazabatererana mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Bagize bati "Twahaye inshuti zacu isezerano. Zarwaniye hamwe n’abasore n’inkumi zacu imyaka myinshi, batekereza ko Amerika itazabatererana mu bihe bibi. Aho gusohoza iryo sezerano, Leta ivugwaho kuziha amahitamo mabi: gusubira muri Afghanistan aho itoteza n’urupfu bizitegereje cyangwa kuzohereza mu gihugu kiri mu bifite ibibazo bikomeye by’ubutabazi ku Isi."

Aba basenateri bagaragaje ko RDC, igihugu gifite abantu babarirwa mu mamiliyoni bahunze intambara zicyugarije, bashonje kandi bibasirwa n’indwara, atari igihugu cyo koherezamo Abanya-Afganistan bafashije ingabo za Amerika hamwe n’imiryango yabo irimo abana 400.

Batangaje ko Amerika niyirengagiza ubufasha izi mpunzi zahaye ingabo zayo burimo ubusemuzi, ubujyanama mu muco ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare byihariye, ikazohereza muri RDC, "bizaba ari bumwe mu bugambanyi bukomeye kandi buhubukiwe mu mateka y’igihugu cyacu."

Senateri Blumenthal, Tim Kaine, Ruben Gallego, Richard J. Durbin, Raphael Warnock, Christopher A. Coons, Jacky Rosen, Andy Kim, Michael F. Bennet, Peter Welch, Mark Kelly n’abandi bagize iri tsinda basabye Amerika guhagarika ibiganiro byatuma Abanya-Afghanistan bafashije ingabo zabo boherezwa mu bihugu nka RDC byugarijwe n’ibibazo byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa