Abashakashatsi bari bamaze amezi icyenda baraheze mu isanzure bagiye kugaruka ku Isi
Yanditswe: Tuesday 18, Mar 2025

Urwego rushinzwe iby’Isanzure muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, NASA, rwatangaje ko abashakashatsi babiri, Butch Wilmore na Suni Williams bari bamaze amezi icyenda baraheze mu isanzure, bagiye kugaruka ku Isi.
Butch Wilmore na Suni Williams bagiye mu isanzure bakoresheje icyogajuru cyiswe ‘Starliner’ cy’uruganda rwa Boeing ku wa 5 Kamena 2024, mu butumwa bwari buteganyijwe kumara iminsi umunani bwo gusuzuma iki cyogajuru.
Cyahagurukiye mu gace ka Cape Canaveral muri Leta ya Florida, kigarukira kuri sitasiyo mpuzamahanga y’ibyogajuru, ISS (International Space Station) bitewe n’uko cyari gitangiye kugira ibibazo.
Ku wa 7 Nzeri 2024 iki cyogajuru cyagarutse ku Isi kitarimo abashakashatsi babiri cyari cyajyanye mu isanzure, mu kwirinda ko bagira ibibazo.
Kuri ubu aba bashakashatsi bari baragumye mu isanzure mu gihe cy’amezi icyenda bagiye gutaha ku Isi.
Biteganyijwe ko Butch Wilmore w’imyaka 61 na Suni Williams w’imyaka 59, bagaruka ku Isi kuri uyu wa Kabiri mu rugendo ruri bumare amasaha 12.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *