Abasirikare 1500 ba EAC bagiye guhurira muri Uganda mu myitozi idasanzwe
Yanditswe: Friday 25, Feb 2022
Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, uri gutegura imyitozo ihambaye y’ingabo zigize uyu muryango igomba kuzabera muri Uganda mu mpeshyi y’uyu mwaka, aho izi ngabo zizakorana imyitozo mu kurushaho kunoza ubufatanye mu by’umutekano no kongerera Ingabo ubushobozi.
Ingabo zirenga 1,500 zo mu bihugu bitandatu bigize Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) zirateganya gukora imyitozo ya gisirikare ihuriweho n’ibyo bihugu byose izabera muri Uganda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu taliki 23 Gashyantare, ingabo za Uganda zavuze ko hari n’abasivili bateganyijwe kuzitabira iyi myitozo.
Ivuga ko imyitozo ya 12 y’ingabo z’igize uyu Muryango wa EAC, iteganijwe muri Gicurasi na Kamena mu burasirazuba bwa Uganda ndetse iyi myitozo ikazanarebera hamwe ibibazo byugarije umutekano.
Umuyobozi w’ibiro bishinzwe umutekano wa EAC, Col Raphael Kibiwot Kiptoo, yavuze ko imyitozo nk’iyi ituma imikoranire yo mu rwego rwo hejuru y’ingabo mu karere irushaho kwiyongera.
Ibihugu bitandatu bigize uyu muryango ni Uganda, Tanzaniya, Kenya, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Amajyepfo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *