skol
fortebet

Abasirikare b’u Rwanda 120 n’ibikoresho byabo bageze muri Sudani y’Epfo-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Kanama 2017 nibwo itsinda ry’abasirikire 120 b’u Rwanda bageze mu mujyi wa Juba mu gihugu cya Sudani y’Epfo aho bagiye mu butumwa bw’amahoro.
Bahageze bafite n’ibikoresho byabo bakaba bari mu cyiciro cya mbere cy’abasirikare ba Loni 4,000 [Ziyongera ku ingabo za Loni 13,000 zisanzwe muri Sudani y’Epfo] .b’inyongera bagiye gufasha kurinda umurwa mukuru w’iki gihugu.
Umuryango w’Abibumbye wemeje kongera ingabo zawo muri Sudani y’Epfo nyuma y’imirwano ikomeye (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Kanama 2017 nibwo itsinda ry’abasirikire 120 b’u Rwanda bageze mu mujyi wa Juba mu gihugu cya Sudani y’Epfo aho bagiye mu butumwa bw’amahoro.

Bahageze bafite n’ibikoresho byabo bakaba bari mu cyiciro cya mbere cy’abasirikare ba Loni 4,000 [Ziyongera ku ingabo za Loni 13,000 zisanzwe muri Sudani y’Epfo] .b’inyongera bagiye gufasha kurinda umurwa mukuru w’iki gihugu.

Umuryango w’Abibumbye wemeje kongera ingabo zawo muri Sudani y’Epfo nyuma y’imirwano ikomeye yashyamiranyije ingabo zishinzwe kurinda perezida Salva kiir n’iza Riek Machar.

Imyaka ibaye ine hadutse intambara ihuje abaturage; ni nyuma y’uko perezida Kiir yirukanye ku mwanya wa visi perezida Dr Riek Machar. Kiir na Machar ntibumvikana ahanini unasanga bishingira ku moko bakomokamo.

David Shearer, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo, aganira n’itangazamakuru yatangaje ko izi ngabo zageze I Juba mu rwego rwo gufatanya n’iziva muri Nepal na Bangladesh ziri mu mutwe ushinzwe kurinda umurwa mukuru mu Cyongereza bise “regional protection force (RPF)”.

Mu nshingano zikomeye uyu mutwe ufite harimo:Kurinda icyibuga cy’indege, kurinda ibikorwa remezo, kubuza no gukumira uwagaba igitero aho Loni ikorera, kurinda abakozi ba Loni n’abasivili.Ngo bibaye ngombwa banahangana n’ingabo za Leta.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko izi ngabo zizafasha mu gukomeza gusigasira amahoro arambye muri Sundani y’Epfo.

REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa