Ubuhamya bw’abasirikare ba Amerika barokotse igitero cya Iran ku kigo cya gisirikare cya Port Shuaiba muri Kuwait, bwagaragaje ko abayobozi babo bari barahawe amakuru y’ubutasi aburira ko icyo kigo cyashoboraga kwibasirwa, ariko ntibafata ingamba zikwiye zo kukiburizamo.
Igitero cy’indege itagira umupilote cyagabwe ku wa 1 Werurwe 2026, gihitana abasirikare batandatu ba Amerika, abandi barakomereka.
Iperereza rya The Washington Post, ryashingiye ku buhamya bw’abantu 17 barimo abarokotse icyo gitero n’abandi biboneye ibyabaye, ryagaragaje ko abayobozi b’ingabo bari bazi ko Port Shuaiba iri mu hantu Iran yashoboraga kugaba igitero.
Umwe mu basirikare yagize ati “Twari tuzi ko icyo kigo cyari cyaragaragajwe nk’ahashoboraga kwibasirwa.”
Nubwo izo mpuruza zari zarageze ku bayobozi, icyo kigo ngo nticyari gifite uburyo bukomeye bwo guhangana n’indege za Iran zo mu bwoko bwa Shahed. Mu gihe cy’igitero, ingabo za Amerika zabashije guhanura indege nto gusa, izindi zikomeye zigera ku ntego.
Aho abasirikare bagombaga kwikinga na ho ngo ntihari hateguwe neza. Ubuhamya bwagaragaje ko ubuhungiro bumwe butari bufite ibisenge bikomeye byashoboraga kurinda abasirikare ibisasu cyangwa ibisigazwa by’inyubako zasenyutse.
Abasirikare bavuze ko mu gihe impuruza z’ibitero zavugaga, bamwe mu bayobozi babasabaga kuguma mu nyubako aho kubareka ngo bajye mu buhungiro bwari bwateganyijwe.
Hari n’abavuze ko abayobozi batemeraga ko abasirikare barara mu bwihisho, nubwo ibitero bya Iran byari bimaze amasaha menshi bikomeza.
Igitangaje kurushaho ni uko ikimenyetso cyamenyeshaga abasirikare ko nta kibazo cyari kigihari cyatanzwe iminota 30 gusa mbere y’igitero cyahitanye batandatu muri bo.
Abasirikare bamwe bavuga ko ibyo byatumye bava mu bwihisho cyangwa bagabanya ubwirinzi, mu gihe indege ya Iran yari igiye kugera ku kigo.
Raporo ivuga ko Port Shuaiba ishobora kuba yaratoranyijwe kubera ko itigeze igabwaho igitero mu mirwano ya mbere yabaye hagati ya Amerika na Iran muri Kamena 2025. Ibyo byari byatumye abayobozi bamwe bemeza ko ishobora kwibasirwa mu kindi cyiciro cy’intambara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *