skol

Abasirikare ba Amerika bari mu ntambara basabwe gusenya ibirindiro byose bya Iran

Yanditswe: Monday 02, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Intambara wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yasabye abasirikare bari mu ntambara kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026 ko basenya byose bya Iran bishobora kubangamira umutekano w’igihugu cyabo.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, mu kiganiro cyasobanuraga byinshi ku bitero byiswe “Operation Epic Fury’ biri kugabwa mu mijyi itandukanye ya Iran, bigamije kuburizamo umugambi wayo wo gukora intwaro kirimbuzi na misile ziraswa mu ntera ndende.

Minisitiri Pete yatangaje ko Amerika yari itegereje ibihe by’impinduramatwara nk’ibi kuva mu 1979, kandi ko yatangije iyi ntambara yiteguye gusohoza umugambi wayo wo gusenya ibirindiro by’umwanzi byose.

Ati “Duhanganye n’umwanzi ukomeye ariko mumurusha imbaraga. Ariko ibyo tugomba kubihamya. Amateka ntiyita ku kuba unaniwe, ku kuba ufite ubwoba, ku kuba intambara isa n’ikomeye. Yita ku kuba umurwanyi ahaguruka.”

Uyu muyobozi yavuze ko Abanyamerika batakiri abo gutegereza umuntu ubatera kugira ngo birwaneho, ahubwo ko ari abarwanyi batojwe kwica umwanzi no gusenya imigambi ye yose, kandi ngo ibyo barabirahiriye.

Ati “Musenye misile Iran igabisha ibitero, musenye inganda zikora misile, musenye ibirindiro by’ingabo zayo zirwanira mu mazi n’ibindi bikorwaremezo by’umutekano, ntibazatunge intwaro kirimbuzi.”

Iran na yo ikomeje kurasa ibirindiro by’ingabo za Amerika mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Qatar, Arabie Saoudite na Iraq. Kuri uyu wa 2 Werurwe, yemeje ko babiri ari bo bamaze gupfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa