skol

Abasirikare ba mbere b’Amerika bapfiriye mu ntambara na Irani bamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2026

featured-image

Igisirikare cy’Amerika cyashyize ahagaragara umwirondoro w’abasirikare bayo ba mbere biciwe mu ntambara hagati y’Amerika na Iran

Abasirikare batandatu bapfuye ubwo "sisiteme y’indege itagira umupilote" yakwepaga ubwirinzi bwo mu kirere, igakubita mu kigo cy’ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika cy’i Port Shuaiba, muri Kuwait, ku cyumweru.

Ubuyobozi bukuru bwa gisirikare muri Amerika (US Central Command) bwabanje kuvuga ko abasirikare batatu bapfuye muri icyo gitero, ariko abategetsi bemeje ku wa mbere ko umubare w’abapfuye wikubye kabiri.

Ni nyuma y’uko umuntu umwe apfuye nyuma yo gukomereka, indi mirambo ibiri iboneka mu bisigazwa by’aho.

Aba batandatu ni bo bapfuye bonyine bemejwe n’igisirikare cy’Amerika kuva cyatangira intambara nshya na Iran - Amerika ifatanyije na Israel.

Uhereye ibumoso ugana iburyo hari: Kapiteni Cody Khork, Sgt Noah Tietjens wo mu cyiciro cya mbere, Sgt Nicole Amor, na Sgt Declan Coady. Abandi basirikare babiri bataramenyekana na bo bapfuye mu mu gitero cyo muri Kuwait

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa