skol

Abasirikare babiri ba Amerika baburiye mu myitozo ya gisirikare iri kubera muri Maroc

Yanditswe: Sunday 03, May 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM) bwatangaje ko hari abasirikare babiri babo baburiwe irengero mu myitozo itegurwa n’iki gisirikare ku bufatanye n’ibihugu byo muri Afurika izwi ku izina rya ‘African Lion’.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’ibihugu ku mpande zombi bwatangaje ko bwatangiye guhuza imbaraga mu bikorwa byo gushakisha no kurokora aba basirikare baburiwe irengero mu Ishuri rya Gisirikare rya Cap Draa riherereye mu Mujyi wa Tan Tan uherereye mu Majyepfo ya Maroc.

Igisirikare cya Maroc cyatangaje ko aba basirikare baburiwe irengero hafi y’umukingo uri aho iryo shuri riherereye ndetse ko bakomeje kubikoraho iperereza.

‘African Union’ ni imyitozo ya gisirikare yo ku rwego rwo hejuru itegurwa na Amerika ku bufatanye n’ibindi bihugu byo muri Afurika.

Iyi myitozo yitabirwa n’abasirikare benshi baturutse muri Amerika, ibihugu bibarizwa mu Muryango w’Ubutabarane wa NATO ndetse n’ibihugu byo muri Afurika.

Iyi myitozo igamije kuzamura ubunyamwuga n’imikoranire mu bya gisirikare hagati y’izi ngabo ndetse no kwitegura ko igihe habayeho ikibazo mu bihugu bya Afurika cyangwa ahandi bashobora gukorana mu kubikemura.

Muri rusange iyi myitozo ibera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo Maroc, Ghana, Senegal na Tunisia.

Muri uyu mwaka iyi myitozo yatangiye ku wa 27 Mata ikazarangira ku wa 8 Gicurasi 2026 muri ibi bihugu bine byo muri Afurika.

AFRICOM igaragaza ko imyitozo ihambaye ibera muri Maroc kubera ko yitabirwa n’abasirikare barenga 5000 baturutse mu bihugu 40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa