skol
fortebet

Abasirikare batatu ba Kenya bapfiriye mu myitozo

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Saturday 31, Jan 2026

Abasirikare batatu ba Kenya bapfiriye mu myitozo

Sponsored Ad

skol

Igisirikare cya Kenya (KDF) cyatangaje ko abasirikare bashya batatu bapfiriye mu myitozo yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare giherereye mu Mujyi wa Eldoret uherereye mu Ntara ya Uasin Gishu yo muri iki gihugu.

KDF yabitangaje mu itangazo cyashyize kuri X ku wa 29 Mutarama 2026, isobanura ko aba basirikare bishwe n’uburwayi bwabafashe ubwo bari muri iyi myitozo.

Itangazo ryagiraga riti “Aba basirikare batangiye kugira ibibazo by’ubuzima ubwo bari mu myitozo ikakaye yo mu gisirikare. Abaganga bahise bajya kubafasha bahita babajyana mu bitaro bya Eldoret ku bw’ibyago bitaba Imana nubwo abaganga bari bashyizeho akabo.”

KDF yihanganishije imiryango, inshuti ndetse n’abandi bakoranaga imyitozo kwihangana muri ibi bihe bikomeye byo kubura abantu babo.

KDF yatangaje ko igiye gukora iperereza ryimbitse kugira ngo irebe icyatumye abo basirikare bapfa ndetse igaragaza ko ibyo bizatuma ishyiraho impinduka mu myitozo ihabwa abasirikare mu myitozo kugira ngo batongera kugira ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa