skol

Abasirikare ibihumbi 55 ba Ukraine baguye mu ntambara n’u Burusiya

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko mu myaka ine igihugu cye kimaze mu ntambara n’u Burusiya kimaze gutakaza abasirikare barenga ibihumbi 55.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na France 2 TV ku wa 4 Gashyantare 2026, aho yavuze ko umubare munini ari uw’abasirikare bashyizwe ku rutonde rw’ababuriwe irengero.

Yagize ati “Muri Ukraine umubare w’abasirikare baguye ku rugamba yaba ababigize umwuga cyangwa ababiyunzeho nyuma bose ni 55.000”

Akomeza avuga ko uwo mubare ari muto ugereranyije n’umubare w’ababuze bagishakishwa.

Mu 2025, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu wa Ukraine yatangaje ko abagera ku bihumbi 70 baburiwe irengero, ndetse kuva icyo gihe nta makuru yongeye kugaragazwa avuga ko hari ababa barabonetse.

Ubusanzwe ibi bihugu byombi byatangazaga umubare w’abasirikare bitekereza ko basize ubuzima mu mirwano yabaye, ariko ugasanga Ukraine ivuze umubare w’abasirikare b’u Burusiya bishwe n’u Burusiya bikagenda gutyo.

Ni gake Ukraine itangaza umubare w’abasirikare yatakaje muri iyi ntambara. Ku rundi ruhande BBC igaragaza ko mu bugenzuzi yakoze u Burusiya bwatakaje nibura abasirikare ibuhumbi 160.

Ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zigerageza kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi binyuze mu biganiro.

Mu biganiro Amerika yagiye igirana n’ibihugu byombi yagiye igaragaza ko byagenze neza gusa ikibazo gikomeza kuba ingorabahizi ni ibice bya Ukraine u Burusiya bwafashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa