skol

Abaturage ba Canada bagaragaje kutanyurwa n’uko Minisitiri w’Intebe akoresha Icyongereza cy’Abongereza.

Yanditswe: Tuesday 16, Dec 2025

featured-image

Impuguke mu ndimi muri Canada zasabye Minisitiri w’Intebe, Mark Carney kureka gukoresha Icyongereza cy’Abongereza mu nyandiko za Leta, ahubwo agaharanira gukoresha Icyongereza gikoreshwa muri Canada.

Icyongereza cya Canada kimaze imyaka myinshi ari cyo gikoreshwa mu itumanaho rya Leta. Gusa inzobere mu ndimi n’abatunganya inyandiko bavuga ko babonye amagambo y’Icyongereza cy’Abongereza nka “globalisation” na “catalyse” mu nyandiko z’ubutegetsi bwa Carney, zirimo n’ingengo y’imari.

Mu ibaruwa ifunguye bandikiye Minisitiri w’Intebe, bamusabye gukomeza gukoresha Icyongereza cya Canada, bavuga ko ari “ikibazo kijyanye n’amateka y’igihugu, umwirondoro wacyo n’ishema ry’Abanya-Canada.”

Basobanuye ko Icyongereza cya Canada gifite umwihariko kuko cyakomotse ku Cyongereza cya Amerika n’icy’Abongereza bitewe n’amateka n’aho igihugu giherereye.

Banagaragaje ko kirimo amagambo yihariye azwi nka ‘Canadianisms’, adakoreshwa ahandi, nk’ijambo “toque” risobanura ingofero yambarwa mu gihe cy’imbeho, cyangwa “washroom” rikoreshwa aho Abanyamerika bavuga “bathroom” naho Abongereza bakavuga “loo.”

Itandukaniro rinini hagati y’Icyongereza cya Canada n’icy’Abongereza rigaragara mu ikoreshwa ry’inyuguti ‘z’ na ‘s’ mu magambo nka analyse. Gusa Icyongereza cya Canada kigumana imiterere imwe n’icy’Abongereza mu bindi, nko gukoresha ‘ou’ mu ijambo colour, aho gukoresha ‘color’ nk’uko bikorwa muri Amerika.

Hari andi magambo y’Icyongereza cy’Abongereza adakoreshwa na gato muri Canada, nko gukoresha tyre aho kuvuga tire.

Muri iyo baruwa yo ku wa 11 Ukuboza, yagejejwe no kuri BBC News, abo bahanga mu ndimi bagaragaje ko Icyongereza cya Canada kizwi kandi gikoreshwa henshi, bagasobanura ko “iyo Leta itangiye gukoresha ubundi buryo bw’imyandikire, bishobora guteza urujijo ku bijyanye n’uko Icyongereza cya Canada cyandikwa.”

Banavuze ko gukoresha Icyongereza cya Canada ari “inzira yoroshye yo gufata icyemezo cyo kwigenga no kwihagararaho”.

Iyo baruwa yoherejwe n’ishyirahamwe rya Editors Canada rihuza abakosora inyandiko, isinywaho n’abarimu bane b’indimi muri za kaminuza zitandukanye zo muri Canada, ndetse n’umwanditsi mukuru w’Inkoranyamagambo y’Icyongereza cya Canada.

Kaitlin Littlechild, perezida wa Editors Canada, yavuze ko byibura hari inshuro ebyiri byagaragaye ko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byakoresheje Icyongereza cy’Abongereza. Iya mbere ni mu ngengo y’imari yasohotse mu Ugushyingo, iya kabiri ikaba ari itangazo ryasohotse mu Ukwakira nyuma y’urugendo rw’akazi Carney yagiriye i Washington DC, aho yahuriye na Perezida Donald Trump.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa