Gaza: Abaturage bashinje ba Mudashusha ba Israel kubarasa umugenda mu nzira bacamo bahunga
Yanditswe: Thursday 11, Jul 2024

Abaturage batuye mu gace ka Gaza bashinje Israel gukoresha ba mudahusha bayo mu kubarasaho, by’umwihariko abaturage bari kuva mu Mujyi wa Gaza bahunga, aho bari kubahiriza ibwirizwa ryatanzwe n’ubuyobozi bw’Igisirikare cya Israel.
Aba baturage bavuze ko mu nzira bari kunyuramo bagenda, bari kuraswaho na ba mudahusha ba Israel bagapfa, igituma bari gutinya guhunga banyuze mu nzira rusange, bamwe bagahitamo guca mu nzira zigoranye, rimwe na rimwe zitanemewe.
Ingabo za Israel zirimo kuva mu gace ka Shujayea gaherereyemo imwe mu Nkambi nini muri Gaza yakira abaturage bahunze intambara, aho zisize ibice byinshi by’aka gace byarangiritse, nk’uko byatangajwe na bamwe mu baturage bo muri ako gace.
Ku rundi ruhande, Impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ziherutse gushinja Israel kwicisha abaturage inzara, ibirego Israel yamaganye ku rwego rukomeye ivuga ko bitabayeho, ahubwo bivugwa n’abagamije kwerekana ko ari yo kibazo, aho kuba Umutwe wa Hamas.
Icyakora amakuru avuga ko Israel iri gutekereza uburyo yagabanya Ingabo mu gace ka Gaza ndetse bikavugwa ko iri kwitegura kwinjira mu biganiro na Hamas bishobora gutuma iyi ntambara irangira mu minsi ya vuba, cyane ko iyi ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 37.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *