skol

Abaturage benshi basabwe kwimuka kubera kuruka ku ikirunga cyo muri Hawaii

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Abaturage barenga ibihumbi 10 basabwe guta ingo zabo bagahunga kubera ko ikirunga cya Kilauea cyarutse, ndetse ibikoma byacyo bishyushye cyane (lava) byatangiye kugera mu mugi no mu mihanda nyabagendwa.

Ku munsi w’ejo,abayobozi bo kuri iki kirwa biriwe bimura abaturage baturiye hafi y’iki kirunga ndetse ibi gikoma gishyushye cyagendaga cyiyongera.

Umuyobozi w’agace ka Puna Ikaika Marzo kugarijwe bikomeye n’iki kirunga,yavuze ko iki kirunga cyohereje ibikoma bishyushye kuri metero 150 z’uburebure ndetse bitemba byerekeza mu muhanda wa Mohala uherereye mu gace Leilani,asaba abaturage kwimuka byihuse.

Uretse ibi bikoma bishyushye,iki kirunga gikomeje gusohora ibyotsi bihumanya ndetse bigira ingaruka ku bantu,akaba ariyo mpamvu abaturage basabwa kuva muri aka gace kugarijwe cyane.

Umuryango utabara imbabare wo muri Amerika (American Red Cross) niwo uri gushakira aho kuba imiryango iri mu kaga kubera iruka ry’iki kirunga.Iki kirunga cyarutse nyuma y’igihe mu karere ka Puna humvikana imitingito y’uruhererekane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa