Abatuye Gaza bakomeje guhunga ku bwinshi nyuma yuko Israel yatangije ikimeze nk’imperuka yabo!
Yanditswe: Thursday 21, Aug 2025
Abaturage b’abanya-Palestine batuye muri Gaza barimo guhunga urusaku rw’ibisasu bikomeye nyuma y’uko ingabo za Israel zitangiye icyiciro cya mbere cy’igitero karundura cyo ku butaka cyari kimaze igihe gitegurwa.
Amakuru aturuka muri Gaza avuga ko abasirikare ba Israel bamaze kwinjira ku nkengero z’umujyi wa Gaza, ahatuwe n’abarenga miliyoni imwe . Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri y’ibitero by’indege zitagira abapilote ndetse n’amasasu y’imbunda zikomeye.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yongeye gusaba ihagarikwa ry’ibi bitero ako kanya, avuga ko nibarumuka bitagenze bityo hazakurikiraho kwangirika gukabije kw’ibikorwaremezo ndetse n’impfu zitari ngombwa.
Ingabo za Israel zatangiye ibikorwa byo kwigarurira agace ka Gaza nubwo ibi bikomeje kwamaganwa n’ibihugu byinshi ku rwego mpuzamahanga. Ibihumbi by’abaturage batuye mu duce twa Zeitoun na Sabra muri Gaza bamaze guhungira mu majyaruguru y’umujyi.
Umuvugizi w’ingabo za Israel yatangaje ko abasirikare batangiye ibi bikorwa mu duce twa Zeitoun na Jabalia, aho bagerageza gushyiraho ibirindiro byabo bigomba kwifashishwa mu kugaba ibi bitero nkuko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo, Israel Katz.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aheruka kuvuga ko ari kugabanya igihe byari gufata ngo bafate Gaza yose, aho yise uduce dusigaye tutari mu maboko yabo ko ari utw’iterabwoba”.
Ku rundi ruhande, umutwe wa Hamas wavuze ko Netanyahu ari gukomeza gukora Jenoside ku baturage badafite aho bahungira, ndetse anirengagiza amasezerano mashya yo guhagarika imirwano yemejwe na Qatar na Misiri.
Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC, wagaragaje impungenge zikomeye ku kuba intambara ikomeje gutuma abaturage bagera kuri miliyoni 2.1 ba Gaza babaho mu buzima bubi.
Israel yatangaje ko iri mu bikorwa byo gusenya bikomeye ibikorwa by’ingabo za Hamas mu mujyi wa Gaza, harimo no kwangiza ibikorwaremezo biri hejuru n’ibyihishe munsi y’ubutaka.
Hagati aho, Muri Gaza haracyafungiye imfungwa zagizwe ingwate zigera kuri 50 , aho 20 muri bo bakekwa ko bakiri bazima. Imiryango yabo ifite impungenge ko bashobora kwibasirwa mu gihe ingabo za Israel zaba zinjiye burundu muri Gaza City.
Amakuru aravuga ko abantu barenga 62,000 bamaze gupfa kuva iyi ntambara yatangira ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero cya mbere mu majyepfo ya Israel.
Ivomo ; Al Jaazera , RFI na BBC .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *