Abimukira bane bapfiriye mu mpanuka nyuma yuko ubwato bubiri bwari butwaye abimukira hafi ijana burohamye bugeze hafi ya Libya nkuko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi babitangaje.
Umuryango Utabara Imbabare muri Libya, (Croix-Rouge) ni wo wemeje iby’ayo makuru; uvuga ko abapfuye ari abari mu bwato bwari butwaye Abanyabangaladeshi 26 ariko ntiwavuze niba hari abapfuye ku ruhande rw’ubundi bwato bwari butwaye abagera kuri 70 bo muri Sudani.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) ryavuze ko inzira ayo mato yaciyemo yo mu nyanja ya Mediterannee yo hagati ihuza Afurika y’Amajyaruguru n’u Butaliyani ari yo nzira iteye inkeke ku bimukira kurusha izindi ku Isi.
Ubwo bwato bukaba bwari bwatangiriye urugendo mu Mujyi wa Al Khums, mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bwa Libya.
Buri mwaka, abantu amagana bapfira mu rugendo rwo kwambuka bajya i Burayi bakoresheje inzira z’amazi ndetse imibare ya IOM igaragaza ko kuva mu ntangiriro za 2025 abasaga 1,500 bapfuye cyangwa baburirwa irengero mu nyanja ya Mediterannee.
Hafi kimwe cya gatatu cy’ababuriwe irengero baburiye hafi y’inkombe za Libya, mu gihe abandi hafi 59.000 bageze i Burayi muri uyu mwaka banyuze inzira yo hagati ya Mediterannee, nk’uko Ikigo Frontex gishinzwe umutekano w’imipaka kibivuga.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abandi bimukira babarirwa muri mirongo bari bavuye muri Libya baburiwe irengero mu gihe abandi barindwi bakomoka muri Sudani, Somalia, Cameroun na Nigeria barokowe nyuma yo kuzenguruka mu nyanja hafi icyumweru cyose.
Abimukira bane barohamye mu nyanja ya Mediterannee, bakuwemo n’inzego z’ubutabazi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *