Abimukira benshi bakomeje kwisuka muri Espagne baturutse muri Maroc, aho abarenga 1.500 bamaze kugera mu Mujyi wa Ceuta mu minsi mike ishize, mu rugendo rwahitanye nibura abantu 18.
Ceuta ni agace ka Espagne gaherereye ku nkombe zo mu Majyaruguru ya Afurika, gahana imbibi na Maroc. Gafatwa nk’imwe mu nzira abimukira bakoresha bashaka kugera ku mugabane w’u Burayi.
Ku wa Kane, abantu babarirwa mu magana, biganjemo abagabo n’ingimbi, binjiye muri Ceuta mu buryo butemewe n’amategeko. Bamwe bambutse uruzitiro rutandukanya Maroc na Ceuta, mu gihe abandi bagerageje kwambuka boga mu nyanja.
Nibura abantu 18 bapfuye barohamye ubwo bageragezaga kugera ku butaka bugenzurwa na Espagne. Umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero bigikomeje.
Mu muhanda uri hafi y’Umujyi wa Fnideq wo muri Maroc, hagaragaye imodoka nyinshi zari zitwaye urubyiruko, harimo n’abatarageza ku myaka y’ubukure, berekezaga hafi y’umupaka wa Ceuta. Abandi bakoze urugendo n’amaguru, banyura mu nzira z’ibihuru kugira ngo birinde inzego z’umutekano za Maroc.
Uyu mubare w’abimukira bageze muri Ceuta ntiwari warigeze ubaho kuva mu 2021. Icyo gihe, abantu barenga ibihumbi 10 bambutse umupaka mu minsi ibiri gusa, binjira muri ako gace gafite ubuso bwa kilometero kare 18,5.
Leta ya Espagne yatangaje ko igiye kohereza abasirikare muri Ceuta kugira ngo bafashe gucunga umutekano no gukumira ko umubare w’abinjira ukomeza kwiyongera.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *