skol

Abinjira muri Amerika bashobora gutangira gusabwa amakuru y’ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Thursday 11, Dec 2025

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo gutegura ingamba nshya zishobora gutuma abagenzi basabwa gutanga amakuru arambuye ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, konti za email ndetse n’amateka y’imiryango yabo mbere yo kwemererwa kwinjira muri iki gihugu.

Ni icyemezo kizaba kireba abaturage baturuka mu bihugu bidakenera Visa mbere yo kwinjira muri Amerika, kuko ibisabwa Visa ibi byose biba byabanje kugenzurwa.

Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Amerika ruteganya gukusanya amakuru y’imyaka itanu y’amateka y’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, nimero za telefoni zose bakoresheje mu myaka itanu ishize, ndetse na email bakoreshaga mu myaka icumi ishize ku bagenzi badasabwa Visa mbere yo kwinjira muri Amerika.

Ni icyemezo kizubahirizwa ku bihugu bisaga 40, cyane cyane byo ku Mugabane w’u Burayi n’u wa Aziya, byiganjemo ibyo abaturage babyo bemererwa kwinjira muri Amerika iminsi 90 batabanje gusaba Visa.

Aba bagenzi basanzwe batanga amakuru yabo binyuze muri sisitemu ya ESTA (Electronic System for Travel Authorization) ibasuzuma mu buryo bwikora, bidasabye kugana ambasade. Icyo CBP irimo kongeraho ni amategeko mashya asaba n’andi makuru arimo n’ay’abagize umuryango w’usaba, harimo aho bavukiye na nimero za telefoni bakoresha.

Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko izi ngamba zigamije kongera umutekano. Igihe yabazwaga niba iyi gahunda ishobora guteza igabanuka ry’abasura Amerika, Perezida Donald Trump yagize ati “Turashaka umutekano, turashaka kurinda igihugu, kandi turashaka kwirinda ko abantu badakwiriye binjira muri Amerika.”

Ibi ariko byateye impungenge imiryango irengera abimukira n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ivuga ko kongera ubugenzuzi ku mbuga nkoranyambaga bishobora kuvogera ubuzima bwite bw’abantu no kuba uburyo bwo kugenzura abafite ibitekerezo binenga ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa