AFC/M23 na Leta ya RDC bigiye gutera indi ntambwe y’amahoro
Yanditswe: Saturday 15, Nov 2025
Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025 barashyira umukono ku mahame shingiro abifasha kugera ku mahoro arambye.
Ni intambwe ikomeye igiye guterwa nyuma y’aho mu minsi ishize bigiranye amasezerano yo guhagarika imirwano no gushyiraho urwego rukurikirana iyubahirizwa ryayo n’ayo guhererekanya imfungwa, nubwo kugeza ubu ataratangira kubahirizwa.
Uyu muhango uritabirwa n’Umunyamabanga wa Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, n’umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos.
Muri aya mahame harimo iry’ubwumvikane gusubiza inzego za Leta na serivizi zayo mu burasirazuba bw’igihugu, bigakorwa mu byiciro kandi ku bufatanye bwa Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23.
Ihame rya kabiri rivuga ku bwumvikane bwa Leta ya RDC na AFC/M23 mu gufata ingamba z’umutekano z’agateganyo mu rwego rwo kubungabunga ituze ry’abaturage no kurinda abasivili.
Nk’uko umushinga w’aya mahame wateguwe na Leta ya Qatar ubiteganya, biteganyijwe ko Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranya gushyiraho Komisiyo y’igihugu yigenga ishinzwe kwimakaza ukuri, ubwiyunge, gukurikirana ibyaha no gutegura uburyo bwo gusana ibyangiritse.
Byateganyijwe ko nyuma yo gusinya aya mahame, hazakomeza ibiganiro ku iyubahirizwa ryayo, bizajya bibera muri Afurika, aho kuba Qatar imaze amezi umunani yakira ibiganiro bihuza AFC/M23 na Leta ya RDC.
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, imiyoborere na dipolomasi, Bertrand Bisimwa, ari i Doha kuva mu cyumweru gishize hamwe na bagenzi be.
Bisimwa yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kugaba ibitero ku basivili batuye mu bice AFC/M23 rigenzura, kandi ko bimaze kumenyerwa ko buri gihe iyo hagiye gusinywa amasezerano, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bugerageza kuzambya icyo gikorwa.
Yavugaga ku gitero cya drones cyagabwe ku Banyamulenge batuye mu gace ka Mikenke muri teritwari ya Mwenga, intara ya Kivu y’Amajyepfo mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Ugushyingo.
Yagize ati: "Aya mahitamo ya Leta ya Kinshasa yo gushaka intambara, ikamena amaraso y’inzirakarengane habura amasaha kugira ngo hasinywe amahame y’amasezerano y’amahoro, yibutsa neza uburyo yiyemeje gusubiza inyuma umuhate wa Qatar na Amerika ugamije kugarura amahoro mu gihugu cyacu.”
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abarwanyi babo biteguye gukomeza kurwanirira no kurinda abasivili mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikomeza kubagabaho ibitero.
Leta ya RDC na AFC/M23 bigiye gushyira umukono ku mahame shingiro y’ingenzi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *