skol

AFC/M23 yafashije Abarundi barenga 500 gutaha bava muri Uvira

Yanditswe: Monday 15, Dec 2025

featured-image

Ku wa 14 Ukuboza 2025, ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryafashije Abarundi barenga 500 gutaha bavuye muri teritwari ya Uvira nyuma y’iminsi barabuze uko bataha.

Aba Barundi bari baragiye gushakira imibereho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bari bahangayitse cyane kuko Leta y’u Burundi yafunze umupaka wa Kavimvira n’uwa Vugizo bakiri muri Congo, ubwo AFC/M23 yinjiraga mu mujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza.

Umwe muri bo ubwo yatahaga anyuze ku mupaka wa Kavimvira, yabwiye itangazamakuru ati "Nari naraheze hano kubera imirwano. Rimwe na rimwe byabaga ngombwa ko twihisha. Bamwe mu bavandimwe bacu badusize mu mujyi wa Uvira, nishimiye ko ntashye amahoro.”

Mugenzi we yagize ati "Si njye mucuruzi w’Umurundi wenyine wari muri uyu mujyi, twari benshi duhuje ikibazo. Ababyeyi bacu bari batewe impungenge n’ubuzima bwacu. Ariko ntitwavuga ko duhunze, dusubiye mu rugo mu gihe dutegereje kureba niba byashoboka ko twazagaruka.”

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko icyemezo cyo gufasha aba Barundi gutaha cyashingiye ku biganiro iri huriro ryagiranye na Leta y’u Burundi, asobanura ko bo batafunze imipaka.

Ati “Aba ni Abanyafurika bagenzi bacu. Abarundi bashatse gutaha mu gihugu cyabo. Bakoreraga muri RDC, babaga muri RDC ariko ubu bashaka gutaha. Umupaka wacu uhora ufunguye ariko uw’u Burundi urafunze, ntibashakaga ko bataha. Twabasabye kubafungurira ku mpamvu z’ubutabazi kugira ngo basubire mu gihugu cyabo.”

Mu Burundi hari Abanye-Congo barenga ibihumbi 20 bahahungiye ubwo AFC/M23 yinjiraga mu mujyi wa Uvira. Ku bashaka gutaha, Leta y’u Burundi ntibafungurira umupaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa