skol
fortebet

Emir wa Qatar yatumiye AFC/M23 i Doha! Hateganyijwe ko bazaganira iki?

Yanditswe: Thursday 20, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

kuri uyu wa 20 werurwe 2025 AFC/M23 yakiriye ubutumire bwa Emir wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Than,bwo gusura Doha kugirango baganire ku bibazo by’umutekano muke byugarije Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ubu butumire bwahawe AFC/M23 buje nyuma y’aho Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi ndetse na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame baherutse guhurira i Doha kuwa 18 werurwe 2025 baganira na Emir wa Qatar ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa congo ndetse n’uburyo cyakemuka.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar ikaba yaratangaje ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Sheikh Tamim bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa n’umwanzuro wo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RDC wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika.

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukaba bwagaragaje ko batazaha agaciro imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi mu gihe yaba idakemura ibibazo byabo.

Nyuma y’ibi biganiro by’Abakuru b’ibihugu ihuriro rya AFC/M2023 kuri uyu wa kane naryo rikaba ryemeje ko ryakiriye ubutumire bwa Emir wa Qatar bwo kuzajya i Doha kuganira nawe ku kibazo cy’umutekano muke uri muburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa