AFC/M23 yamenyesheje Leta ya RDC ko idateze kuva mu bindi bice igenzura
Yanditswe: Monday 26, Jan 2026
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko nyuma y’Umujyi wa Uvira, ridateze kuva mu bindi bice rigenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 26 Mutarama 2026 yatangaje amahoro aganje mu bice iri huriro rigenzura kandi ko abaturage bakomeje ibikorwa byabo, ubukungu bwaho bukaba buhagaze neza.
Yagize ati "AFC/M23 ntizava mu gace na kamwe kari mu butaka yabohoye... AFC/M23 ntizemerera uwo ari we wese, harimo Leta ya Kinshasa, ko ahungabanya amahoro n’umutekano mu bice byabohowe. Irashimangira ko yiyemeje kurwanira no kurinda abaturage yivuye inyuma, igihe cyose bakwibasirwa na Leta y’inyamaswa kandi y’ingome ya Kinshasa."
AFC/M23 yakuye abarwanyi ba nyuma mu Mujyi wa Uvira tariki ya 17 Mutarama 2026, mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho winjiramo imitwe ya Wazalendo n’ingabo za RDC.
Ubwo Wazalendo n’ingabo za RDC byinjiraga muri uyu mujyi, byigambye intsinzi, biteguza ko mu gihe cya vuba bizatangiza urugamba rwo gufata n’ibindi bice byose AFC/M23 igenzura kugeza ku Mujyi wa Bunagana.
Kanyuka yatangaje ko bitangaje kubona Leta ya RDC yishimira ko ingabo zayo zinjiye mu Mujyi wa Uvira kandi ibizi ko byashobotse kubera icyemezo cya AFC/M23 cyo gukuramo abarwanyi ku bushake kugira ngo amahoro aboneke.
Tariki ya 23 Mutarama, Umuvugizi w’agateganyo w’ingabo za RDC, Lt Col Mak Hazukay, yatangaje ko ubwo abarwanyi ba nyuma ba AFC/M23 bavaga mu Mujyi wa Uvira, bangije ibikorwaremezo by’ingenzi, biba n’ibikoresho birimo ibyubakishwa imihanda.
AFC/M23 yasubije ko ibyatangajwe na Lt Col Hazukay ari ibinyoma, isobanura ko abarwanyi bayo bavuye muri uyu mujyi ku manywa y’ihangu, abaturage n’ibitangazamakuru birimo iby’imbere mu gihugu na mpuzamahanga bireba.
Iri huriro ryagaragaje ko kuva ingabo za RDC na Wazalendo byinjira mu Mujyi wa Uvira, byakoze ibyaha byinshi byibasira ikiremwamuntu, bihagarika internet kugira ngo umuryango mpuzamahanga utamenya ibibi biri kuhakorerwa.
Lawrence Kanyuka yatangaje ko AFC/M23 idateze kuva mu bindi bice igenzura

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *