skol

AFC/M23 yashyikirije ibitaro bya Masisi imbangukiragutabara‎

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryashyikirije ibitaro bikuru bya Masisi imbangukiragutabara nshya kugira ngo ijye ibifasha guha abaturage ubutabazi bwihuse.

Umuhango wo gutanga iyi mbangukiragutabara yo mu bwoko bwa Land Cruiser wayobowe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Bahati Musanga Erasto, kuri uyu wa 22 Mutarama 2026.

Guverineri Bahati yasobanuye ko AFC/M23 yafashe iki cyemezo nyuma y’aho ibi bitaro byibasiwe n’inkongi ikomeye tariki ya 19 Mutarama, yatwitse imodoka zabyo.

Yagize ati “Ntidushobora kubaho nta buzima. Abaturage bacu bakubititse igihe gihagije. Reba kuva muri Teritwari ya Masisi, kugeza umurwayi hano ni ikibazo. Ariko iyi modoka izabafasha kuva ku bigo nderabuzima, bagere hano kuri zone, bahabwe ubuvuzi.”

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr. Kandunda Ombindu Lucien, yatangaje ko abaturage bo muri Masisi bagorwaga cyane no kuhagera cyangwa kujya ku bitaro by’intara i Goma, ariko ubu ko iyi modoka izajya iborohereza.

Ibitaro bikuru bya Masisi biri mu ntera y’ibilometero birenga 80 uvuye mu Mujyi wa Goma. Biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 800 batuye muri teritwari yose.

Ibitaro bya Masisi biherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro waturutse ku mashini itanga ingufu

Ibi bitaro byashumbushwe imbangukiragutabara nshya

Guverineri Bahati yatanze iyi mbangukiragutabara mu izina rya AFC/M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa