skol
fortebet

AFC/M23 yatangaje ko yarangije intambara yo muri Minembwe

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Saturday 11, Jul 2026

AFC/M23 yatangaje ko yarangije intambara yo muri Minembwe

Sponsored Ad

skol

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko nta baturage bo muri Komini ya Minembwe bazongera kwicwa n’ihuriro ry’Ingabo za Leta kuko intambara yaho yarangiye.

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertand Bisimwa, yagejeje ubu butumwa ku baturage ba Minembwe nyuma y’aho ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo byambuwe ibice birimo Point-Zéro, Mikenke, Kalingi, Ilundu na Rwitsankuku.

Ibi bice bimaze gufatwa, abayobozi bakuru muri AFC/M23 barimo Bisimwa, Dr. Freddy Kaniki ushinzwe ubukungu n’imari muri iri huriro akanaba Perezida wa MRDP Twirwaneho n’Umugaba Mukuru wungirije wa M23, Brig Gen Bernard Byamungu, barabisuye.

Uru rugendo abayobozi benshi bo muri AFC/M23 bari bagiriye muri ibi bice bwa mbere, baherekejwe n’abarwanyi b’iri huriro, rwahaye abaturage icyizere cy’uko ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo bitazongera kubona aho bimenera bibagabaho ibitero.

Tariki ya 8 Nyakanga wari umunsi w’indirimbo z’amashimwe ku batuye muri Minembwe, ziherekejwe n’imbyino z’igisirimba. Abayobozi bo muri AFC/M23 na Twirwaneho bari bambaye impuzankano y’igisirikare bifatanyije na bo, bacinya akadiho mu rwego rwo kwishimira iyi ntsinzi ikomeye.

Amakuru ava mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko urugendo rw’abarwanyi n’abayobozi ba AFC/M23 muri Minembwe no mu bice bihana imbibi rwagoranye cyane bitewe n’imiterere y’aha hantu kuko hari inzira zigoye z’amashyamba ndetse n’imisozi miremire.

Mu kiganiro Bisimwa yagiranye n’abatuye muri Minembwe, yababwiye ko Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa n’Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’iri huriro, Gen Maj Sultani Makenga, bamutumye kubabwira ko intambara yo muri iyi komini yarangiye.

Bisimwa yagize ati "Umuryango wacu n’ubuyobozi bwawo burimo Gen Sultani Makenga n’Umuyobozi Mukuru Corneille Nangaa, bantumye ngo mbabwire ko intambara ya Minembwe yarangiye. Bavuze ko amaraso y’abana ba Minembwe yamenetse hano ahagije. Kandi ntibazongera kwemera ko umwanzi yongera kugera hano.”

Yagaragaje ko icyifuzo cy’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC cyo gufata Minembwe kimeze nk’icy’Abisirayeli bari bayobowe na Mose bashakaga kugera i Kanani bava mu Misiri ariko ntibibakundire kubera ko bagomeye Imana.

Ati "Murabizi ko hari abantu Imana yakuye mu Misiri, berekeza i Kanani ariko bageze imbere ya Kanani, babona Kanani ariko ntibashobora kuyinjiramo. N’aba banzi turababwira ko bazabona Minembwe ariko ntibazayinjiramo."

Bisimwa yatangaje ko abarwanyi ba AFC/M23 bakomoka mu bice byinshi by’igihugu n’aba MRDP Twirwaneho zunze ubumwe kugira ngo zihagarike umugambi w’ingabo za Leta ya RDC zifite umugambi wo kurimbura Abanye-Congo zibahora ubwoko bwabo.

Ati "Bunze ubumwe kugira ngo babwire umwanzi ko ubwo bucucu bwo kuvuga ko uzategura intwaro kugira ngo umare abantu, uziza umuntu ubwoko cyangwa uko yaremwe, ngo umukure ku Isi, izo ni inzozi."

AFC/M23 yagaragaje ko ku Isi hari abantu bagerageje kurimbura abandi ariko ko Imana ihitamo kubarwanya, bityo ko na Leta ya RDC itazagera ku nzozi zayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa