Afghanistan: Batakaje icyizere nyuma y’uko Taliban ihagaritse interineti mu gihugu hose
Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025
Fahima Noori yari afite inzozi zikomeye ubwo yarangizaga kaminuza muri Afuganisitani. Yari yarize amategeko, asoza amasomo y’ububyaza ndetse akora mu ivuriro ryita ku buzima bwo mu mutwe.
Ariko ibyo byose byarangiriye aho ubwo Taliban yafata ubutegetsi mu 2021. Baciye amashuri y’abakobwa barengeje imyaka 12, bagabanya cyane amahirwe y’akazi ku bagore, kandi vuba aha banakuye mu mashuri makuru ibitabo byanditswe n’abagore.
Ku bwa Fahima, interineti yari yo nzira ya nyuma imuhuza n’isi yo hanze. Ati: “Nari maze kwiyandikisha muri kaminuza yo kuri murandasi, nari nizeye kurangiza amasomo no kubona akazi ko kuri murandasi."
Ariko kuri uyu wa kabiri, iyo nzira yafunzwe ubwo Taliban yatangazaga ihagarikwa rya interineti mu gihugu hose ku buryo butazwi igihe izongera kugarukira.
Fahima abikomozaho yagize ati: “Twari dusigaranye icyizere cy’amashuri yo kuri murandasi. None n’izo nzozi zarasenyutse."
“Ubu twicaye mu rugo ntacyo dukora”
Mu byumweru bishize, ubutegetsi bwa Taliban bwatangiye guca insinga z’itumanaho rya fibre optique mu ntara zitandukanye, buvuga ko ari “ukurwanya ubusambanyi”.
Abaturage benshi bahise bakeka ko ari intangiriro yo guhagarika interineti yose. Ibyo batinyaga byaje kuba impamo kuri uyu wa kabiri, ubwo igihugu cyose cyaburaga interineti, nk’uko byemejwe n’umuryango ukurikirana ikoreshwa rya murandasi Netblocks. Ibyo byahagaritse serivisi nyinshi z’ibanze.
Ibinyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko bitakibasha kuvugana n’ibiro byayo i Kabul. Murandasi ya telefoni ngendanwa n’iy’imodoka, kimwe na televiziyo ya satelite, byahungabanye. Ndetse n’ingendo z’indege zivuye ku kibuga cya Kabul zakomwe mu nkokora.
Mbere y’iki cyemezo, BBC yavuganye n’abaturage bo mu ntara zitandukanye bagaragaza uko kubura interineti byabateje ibibazo.
Shakiba wo mu ntara ya Tahkar yagize ati: “Njye nari narize ububyaza ariko porogaramu yacu yarahagaritswe. Icyizere cya nyuma cyari amashuri yo kuri murandasi.Turashaka kwiga, tukagira ubumenyi, tukazabasha gufasha abandi. Numvise ko interineti icitse, numva isi ibaye umwijima.”
Fahima na we avuga ko yumva ntacyo yakora: “Njye n’abavandimwe banjye babiri twigiraga kuri murandasi. Twamenyaga amakuru n’ikoranabuhanga tubikesha interineti, ariko ubu ntidushobora gukomeza kwiga cyangwa kongera ubumenyi. Twarotaga kurangiza amasomo no gufasha papa mu bushobozi, none twese twicaye mu rugo nta cyo dukora.”
Kuva mu 2021, Taliban yashyizeho amabwiriza akaze ashingiye ku mahame yabo ya Shariya. Vuba aha banakuye muri za kaminuza ibitabo bigera ku 140 byanditswe n’abagore – harimo n’iby’ubumenyi nk’“Umutekano mu Laboratwari y’Ibinyabutabire” – bavuga ko bidahuje n’“amategeko ya Shariya n’ingamba za Taliban”.
Si abagore gusa babihombeyemo. Zabi, umwarimu w’icyongereza wigishaga kuri murandasi, na we yahagaritse akazi. Yigeze kuba umunyamakuru muri Pakisitani ariko mu kugerageza kubaho muri Afuganisitani, yafunguye ishuri ry’icyongereza akorera kuri murandasi.
Abanyeshuri bagera kuri 45 bari hagati mu kizamini cya IELTS ubwo interineti yahagarikwaga, bahita batakaza amahirwe bari bamaranye amezi bitegura.
Abandi bacuruzi baravuga ko imirimo yabo yahungabanye ku rugero rwa 90%, kuko serivisi z’imari n’itumanaho zose zishingiye kuri murandasi zahagaze.
Taliban kugeza ubu ntiratangaza impamvu nyayo y’iki cyemezo, uretse kuvuga ko “hazashyirwaho inzira nshya y’itumanaho” ariko ntihasobanurwa igihe cyangwa uburyo bizakorwa.
Mu ngo nyinshi, agahinda n’amaganya byahindutse ubuzima bwa buri munsi. Ababyeyi benshi bavuga ko bababazwa cyane no kubona abana babo b’abakobwa batakaje amahirwe ya nyuma yo kwiga no kubaka ejo hazaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *