skol
fortebet

Afite ibitsina gore bibiri n’impyiko imwe nayo idakora neza - Agahinda ntikica kagira mubi

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 31, May 2026

Afite ibitsina gore bibiri n'impyiko imwe nayo idakora neza - Agahinda ntikica kagira mubi

Sponsored Ad

skol

Tekereza uvumbuye ko umubiri wawe ufite imiterere idasanzwe ku buryo n’abaganga ubwabo bagorwa no kuyisobanura, kandi ko impyiko imwe gusa ufite ari yo ishobora kugena ahazaza h’ubuzima bwawe.

Uko ni ko ubuzima bumeze kuri Abigael Kendi, umukobwa w’imyaka 19 ukomoka muri Kenya, wavukanye inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi ebyiri, imyanya ndangagitsina ibiri ndetse n’impyiko imwe rukumbi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Asha Juma, Abigael yavuze ku rugendo rukomeye amaze kunyuramo kuva ikibazo cye cyamenyekana mu mwaka wa 2020 kugeza n’ubu.

Abigael yakutse nk’abandi bana b’abakobwa, ariko ibintu byatangiye guhinduka ageze mu gihe cy’ubwangavu. Yatangiye kugira ububabare bukomeye cyane mu gihe yagombaga kujya mu mihango.

Yagize ati: "Natangiye kugira ububabare bukomeye mu gihe cy’imihango yanjye. Iyo nabibwiraga mama yambwiraga ko ari ibintu bisanzwe ku bakobwa. Natangiraga kuruka, nkagira ibibazo byo kwituma no kubabara cyane, ariko abantu benshi ntibabyumvaga."

Ububabare bwe bwakomeje kwiyongera kugeza ubwo umubiri we utangiye guhinduka, bituma ajyanwa kwa muganga kugira ngo asuzumwe.

Ati: "Batangiye kunkorera ibizamini byo gutwita kuko inda yanjye yari yarabyimbye ku buryo bamwe bakekaga ko ntwite."

Icyakora, ibisubizo byerekanye ko atari atwite, bituma abaganga bakomeza gukora andi masuzuma kugira ngo bamenye icyatezaga ibyo bibazo.

Nyuma yo gukorerwa isuzuma rya CT scan, abaganga bavumbuye ibintu bitari byitezwe.

Abigael ati: "Basanze mfite impyiko imwe gusa. Banasanze mfite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi ebyiri n’imyanya ndangagitsina ibiri."

Iyo nkuru ntiyamukomereye wenyine, ahubwo yanababaje cyane umuryango we. Ni bwo bwa mbere ababyeyi be bari bamenye ko umwana wabo afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima.

Abigael yibuka ko nyina yarize cyane nyuma yo kumva ibyo abaganga bari bamaze kubabwira.

Nubwo kuba afite impyiko imwe atari byo byamuhangayikishije cyane mbere, yaje gusanga iyo mpyiko nayo ifite ibibazo.

Ati: "Nari nzi ko abantu bashobora kubaho bafite impyiko imwe. Ariko abaganga bambwiye ko iyanjye yari ifite amazi kandi ngomba gufata imiti yo kwirinda amabuye y’impyiko. Icyo gihe nagize ubwoba bwinshi numva ubuzima bwanjye buri mu kaga."

Ikindi kibazo gikomeye cyamubabaje ni uko kugeza ubu atigeze ajya mu mihango nk’abandi bakobwa.

"Ntabwo njya mu mihango. Sinigeze ngira imihango na rimwe cyangwa ngo nambare cotex nk’abandi bakobwa. Ariko mbabara cyane nk’aho ndi mu mihango."

Asobanura ko hari iminsi yihariye buri kwezi yumvamo ububabare bukomeye cyane, nyamara amaraso ntasohoke.

Ati: "Urugero, muri uku kwezi nababaye cyane kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 15 no kuva ku ya 20 kugeza ku ya 25, ariko nta mihango yigeze iza."

Ibi byatumye atangira kwibaza byinshi ku mubiri we ndetse rimwe na rimwe akumva atameze nk’abandi.

Ati: "Natangiye kwibaza byinshi ku mubiri wanjye. Nanditse n’igitabo mvuga ku kibazo mfite kugira ngo nsangize abandi ubuzima bwanjye."

Ubuzima bwe bwakomeje kurushaho kugorana kuko ikibazo cye cyagize ingaruka no ku mikorere y’uruhago n’amara.

Abigael avuga ko adashobora kwihagarika bisanzwe, ahubwo akoresha uburyo bwihariye bwo kwa muganga bumufasha gukuramo inkari.

Ati: "Akenshi ngomba gukoresha agakoresho ko kwa muganga kamfasha gukuramo inkari. Mbere byansabaga kuguma mu bitaro ibyumweru bibiri, ariko nyuma banyigishije uko nakoresha ako gakoresho njyenyine."

Kugeza n’uyu munsi, aracyakoresha ubwo buryo igihe cyose agiye mu bwiherero kuko uruhago rwe rwabyimbye.

Ibi byanamugoye cyane igihe yari ku ishuri. Nubwo yari yarahawe uburenganzira bwo gukoresha ubwiherero bwe bwite, abanyeshuri benshi n’abarimu bamwe ntibamusobanukirwaga.

Ati: "Abanyeshuri benshi bambazaga impamvu nahawe uburenganzira bwihariye. Hari n’abarimu bamwe batanyumvaga."

Uretse ibyo, ibibazo by’ubuzima bwe byatumye agira agahinda gakomeye ndetse nyuma abaganga basanga afite n’amazi mu mutwe.

Ati: "Nahoraga ndwaye umutwe. Nyuma y’andi masuzuma basanze mfite amazi mu mutwe."

Mu rugendo rwo gushaka umuti, Abigael yabazwe inshuro zirindwi zose, ariko kugeza ubu ntaragera ku ntego yari yizeye.

Ati: "Nabazwe inshuro zirindwi kugira ngo mbashe kujya mu mihango nk’abandi bagore no kuzagira urubyaro, ariko ntibyashobotse."

Hari n’igihe yumvaga yihebye kubera uburyo uburwayi bwe bwari bumaze imyaka butabona igisubizo.

"Nageraga aho nkumva mbabariye ababyeyi banjye. Bagurishije ibintu byinshi kugira ngo mbone ubuvuzi, ariko ndacyari muri ibi bibazo. Hari igihe nababwiye ko bandeka ngapfa."

Nubwo byari bimeze bityo, urukundo no kwitangira by’ababyeyi be byamuhaga imbaraga zo gukomeza kubaho no kwizera ejo hazaza.

Ati: "Iyo ndebye ukuntu banyitayeho n’ukuntu bankeneye, nongera kugira icyizere nkumva ko ejo hashobora kuba heza kurushaho."

Nk’uko bikunze kugenda muri sosiyete, abantu benshi ntibasobanukiwe ikibazo cye. Hari abacyitiriye uburozi, ubupfumu cyangwa ibindi bintu bidafite aho bihuriye n’ubuvuzi.

Abigael ati: "Bamwe bavugaga ko ari ubupfumu, abandi ko narozwe cyangwa ko twagombye kujya ku muvugabutumwa kugira ngo ankize. Ntibari bazi neza icyo ndwaye."

Nyuma yo kubona ko abantu benshi batumva ikibazo cye, yafashe icyemezo cyo kukivugaho ku mugaragaro.

Ati: "Nafunguye umutima wanjye nizeye ko hari umuntu mwiza ushobora kumva ikibazo cyanjye akamfasha. Nanone nifuza ko abandi bafite ibibazo nk’ibyanjye batakomeza kubihisha."

Asaba abantu bose bafite ibibazo by’ubuzima bibagora kubiganiraho kudatinya kubisangira abandi kugira ngo babone ubufasha bukenewe.

Kugeza ubu, Abigael ari kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kenyatta muri Kenya, ibintu byamuhaye icyizere gishya. Nubwo urugendo rwe rukiri rurerure, aracyakomeje kwizera ko umunsi umwe azagera ku nzozi ze zo kuba umuganga no gufasha abandi bahura n’ibibazo nk’ibye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa