Afurika y’Epfo: Abagore beguye imbunda kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Yanditswe: Friday 21, Nov 2025
Abagore bo muri Afurika y’Epfo bayobotse iyo gutunga imbunda no kwiga kuzirashisha bagamije kwirindira umutekano ku bantu babakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abagore bamwe bo muri iki gihugu bahisemo kwicungira umutekano binyuze mu gutunga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Imibare y’inzego zikurikirana ibyaha igaragaza ko hagati ya Mutarama na Werurwe 2025, abagore 117 bishwe mu gihe 1000 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri Afurika y’Epfo.
Abaganiriye na BBC barokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bavuze ko bitoza kurasa kuko gukumira abakora ibikorwa byo guhohotera abagore ari byo by’ibanze.
Prudence wahohoterwaga yagize ati: “narasakuje, nararize, ariko ntiyigeze abireka kuva icyo gihe intambara ntiyari yoroshye.”
Uyu mugore yavuze ko ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina no kwica abagore bitakiri ikibazo cyakemurwa na polisi ahubwo gikeneye igisubizo cyo ku rwego rw’igihugu.
Ati: “Ibi bihe ni byo murumuna wanjye ari gukuriramo, nubwo ari njye uri guhohoterwa hari n’abandi bakobwa bakurira muri iyi miryango, ni gute babaho neza? ni gute abahohotewe bahabwa ihumure ababasambanya ku gahato bagafungwa? Kuko ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ntabwo abikora inshuro imwe, arakomeza akabikora iyo adafungiwe igihe.”
Aba bagore bavuga ko batifuza kujya barasa umuntu ugiye kubahohotera, ahubwo gutunga imbunda bituma bashobora kwifatira ibyemezo ku buzima bwabo, ntibahohoterwe.
Imibare y’ibirego byatanzwe igaragaza ko abagore barenga ibihumbi 42 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu 2023/24 muri Afurika y’Epfo.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko buri munsi abagore 15 bicwa muri Afurika y’Epfo mu gihe 117 bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu buri munsi.
Iki kibazo kiri mu byateje imyigaragambyo ikomeye i Johannesburg no mu bindi bice by’igihugu, aho abagore basabwe gusiba akazi ku wa 21 Ugushyingo 2025, ndetse bakaza kuryama hasi iminota 15 hagati ya Saa Sita na Saa Saba [zo muri Afurika y’Epfo] bagamije guha icyubahiro abagore bishwe hirya no hino mu gihugu.
Imyigaragambyo yiswe G20 Women’s Shutdown yatangiriye ku mbuga nkoranyambaga isaba leta kwemeza ko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ikibazo cyugarije igihugu ariko leta ibitera utwatsi.
Cameron Kasambara wo mu muryango Women for Change yavuze ko mu gihugu hari amategeko menshi yanditse neza ku byerekeye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ikibazo gikomeye kiri mu kuyashyira mu bikorwa.
Abagore bo muri Afurika y’Epfo bavuze ko barambiwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribugarije

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *