skol

Afurika y’Epfo igiye gukura ingabo zayo muri MONUSCO

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, icyemezo cya Guverinoma ye, cyo gukura abasirikare bayo mu ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buzwi nka MONUSCO.

Iki gihugu kiri mu byari bifite abasirikare benshi muri ubu butumwa kuko kuri ubu gifite abarenga 700.

Ubutumwa bwa MONUSCO bumaze imyaka 27 muri RDC aho ingabo zo mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango w’Abibumbye zahawe inshingano yo kubungabunga amahoro, nubwo basa n’abananiwe kubigeraho.

Icyemezo cya Afurika y’Epfo cyaba gishyize iherezo ku ruhare yagiraga muri ibyo bikorwa byo kugarura amahoro, nubwo MONUSCO yaherukaga kongererwa manda kugira ngo ikomeze kubungabunga umutekano w’abasivile no kwita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihe ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa byo bikomeje kwiganza muri icyo gihugu.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo, iki cyemezo cyo kwikura muri MONUSCO kigamije kongera kwegeranya neza umutungo muke w’Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), gihanganye n’imbogamizi zigenda ziyongera zirimo iz’ingengo y’imari n’imikorere y’Ingabo.

Iyi gahunda yo kwitandukanya n’izo nshingano za MONUSCO izakorwa ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, ikazarangira bitarenze mu mpera za 2026.

Perezida Ramaphosa yashimye uko António Guterres yakiriye iki cyemezo ndetse anashima uruhare Afurika y’Epfo yatanze muri ubwo butumwa.

Ibi bibaye kandi mu gihe ingabo za MONUSCO ziheruka gusabwa kujya mu Mujyi wa Uvira nyuma y’uko ingabo z’Ihuriro rya AFC/M23 ziwuvuyemo ku busabe bw’abahuza.

AFC/M23 na yo yerekanye ko kuwuvamo bifite ingaruka ku baturage kandi ko byateze ikibazo gikomeye, isaba ko hashyirwamo ingabo zidafite aho zibogamiye.

Mu biganiro byahuje abahagarariye Guverinoma ya RDC na AFC/M23 ku wa 2 Gashyantare 2026, bikabera i Doha, impande zombi zemeranyijwe ko ingabo za MONUSCO kuri ubu ziri muri Beni ari zo zigomba kujya muri Uvira kubungabunga amahoro n’umutekeno w’abaturage bahatuye.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byo muri SADC byari byohereje ingabo muri RDC kujya gufasha ingabo z’icyo gihugu guhangana n’iz’ihuriro rya AFC/M23 ariko ziza gukubitirwa inshuro mu Mujyi wa Goma mu Mpera za Mutarama 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa