Afurika y’Epfo: Inteko Ishinga Amategeko yabwiwe ko SANDF iri muri RDC kurinda inyungu z’igihugu
Yanditswe: Friday 26, Jul 2024

Ishami rishinzwe imibanire n’ubutwererane mpuzamahanga (DIRCO) ryatangaje ko kurengera no guteza imbere inyungu z’igihugu cya Afurika yepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ari zimwe mu mpamvu Igisirikare cya Afurika y’Epfo kiri muri iki gihugu.
Muri iki cyumweru, Ambasaderi Tebogo Seokolo, Umuyobozi mukuru wungirije w’agateganyo wa DIRCO ushinzwe Afurika, mu kiganiro yagejeje kuri komite ishinzwe umubano n’ubufatanye mpuzamahanga (PCIRC) mu Nteko ishinga amategeko yavuze ko inyungu za Afurika y’Epfo zigomba kurindwa binyuze mu gukomeza icyajyanye ingabo.
Yagaragaje kandi ko hakenewe ingamba zo guhana za guverinoma, amasosiyete yigenga, imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abantu basanze bafite uruhare mu makimbirane atandukanye muri DRC nk’uko iyi nkuru dukesha Defenceweb ikomeza ivuga.
Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) kuri ubu zoherejwe mu butumwa bubiri bushinzwe kubungabunga amahoro muri DRC. Ubwa mbere ni ubutumwa bumaze igihe kirekire bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, kuri ubu biteganyijwe ko buzasozwa mu mpera z’uyu mwaka.
Ubutumwa bwa kabiri n’ubutumwa bw’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC), SAMIDRC, bwatangiye mu Kuboza.
Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe biyemeje guha inkunga ya tekinike SAMIDRC, ariko ingano ya yo ntiramenyekana, ibituma ngo Afurika y’Epfo ifata inshingano nyinshi muri ubwo butumwa, itanga igice kinini cy’ingabo zigera mu 2900 mu ngabo 5 000 zose hamwe harimo n’iza Malawi na Tanzania.
Mu kiganiro Seokolo yagejeje kuri PCIRC yavuze na none ko Afurika y’Epfo kuba mu burasirazuba bwa DRC biterwa “n’intego ya politiki y’ububanyi n’amahanga yo kugira uruhare mu mahoro n’ituze mu karere.
Amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC aho ubutumwa bwa SADC bufite icyicaro gikuru "ntiyarangiye" kuva yigenga muri Kamena 1960. Nk’uko Seokolo abivuga, ashingiye ku ihohoterwa rishingiye ku moko / uturere ndetse n’ubuhezanguni buterwa no kurwanira umutungo kw’imitwe yitwara gisirikare ituruka mu karere ndetse n’ubushobozi buke bwa Leta bwo kugenzura ubutaka bw’igihugu cyose, hiyongereyeho inyungu z’amahanga ”.
Seokolo yavuze ko uburasirazuba bwa DRC bufite imitwe yitwaje intwaro 120 ikorera aho, uw’ingenzi ukaba M23. Yashinje ibihugu by’amahanga birimo u Rwanda kuba byongera ubukana bw’amakimbirane ariko yemera ko kohereza ingabo bitazatanga igisubizo kirambye usibye koroshya ibintu.
Abakinnyi b’abanyamahanga nk’u Rwanda, bakajije umurego mu makimbirane kandi “kohereza ingabo ntibizana igisubizo kirambye uretse gutuza ibintu. Ibikorwa bya diplomasi byatangijwe bigomba gushyigikirwa. ”
Yongeyeho ko ubutumwa bwa gisirikare bwa SAMIDRC bugomba gushyigikirwa binyuze mu nzira ya diplomasi kandi ko Afurika y’Epfo igomba gusangiza ubumenyi no gutanga umusanzu mu kongerera ubushobozi inzego za Leta.
Defenceweb ikomeza ivuga ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari cyo gihugu cya gatatu Afurika y’Epfo yoherezamo ibicuruzwa byinshi kandi ari iya 69 mu bihugu Afurika y’Epfo itumizamo ibyo ikeneye.
Umwaka ushize Afurika y’Epfo yatumizaga muri DRC ahanini ibicuruzwa by’ibyuma. Ku bicuruzwa yohereje mu mahanga, mu 2023 ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 26,6 z’Ama-Rand byo muri Afurika y’Epfo byagiye muri DRC ugereranije na miliyari 23,6 mu 2022. Afurika y’Epfo yohereje ahanini imashini (miliyari 11.1), ibicuruzwa by’ibyuma (miliyari 3), imiti (Miliyari 2.6), plastiki n’amapine (miliyari 1.8 ) n’ibyo Seokolo yasobanuye ko ari “ibinyabiziga, indege n’ubwato” bifite agaciro ka miliyari 1.2.
Afurika y’Epfo, nk’uko DIRCO ibivuga, yashoye imari mu nzego nyinshi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirimo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwubatsi. Amasosiyete yo muri Afurika y’Epfo akorera muri DRC arimo Engen, Stanbic, PPC, Vodacom, Guma, DSTV, ABSA, ATIC, Into Africa Mining, Knight Piesold Consulting na Kibali Gold.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *