Afurika y’Epfo yananiwe kwihanganira ‘imyitwarire y’igitugu’ ya Trump
Yanditswe: Sunday 30, Nov 2025
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa n’abayobozi batandukanye muri iki gihugu, bamaze gufata umurongo wo guhangana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kubona ko batakomeza kwihanganira uburyo ikoresha igitugu mu biganiro mpuzamahanaga.
Iki cyemezo cya Leta Afurika y’Epfo cyatangajwe na Sunday Times, biturutse ku makuru ivuga ko ikesha abantu bari mu butegetsi bw’iki gihugu.
Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko Perezida Donald Trump adaha agaciro amategeko n’amahame y’ububanyi n’amahanga, ku buryo byatumye Pretoria ihitamo gutangira kurwanya Washington mu buryo butaziguye.
Afurika y’Epfo yavuze ko uyu mwanzuro ushobora guhagarika ibiganiro ku misoro n’ubucuruzi ndetse bikongera umwuka mubi mu mubano wayo na Amerika ariko yahisemo kwihagararaho n’ubwo bizagira ingaruka.
Abayobozi bakuru muri guverinoma bagaragaje ko igihe kigeze ngo bahagarare barwanye igitugu cya Amerika, bavuga ko ibihano byafatirwa Afurika y’Epfo bizagira ingaruka z’igihe gito, ariko ko bizaba bifite akamaro mu kugaragaza ubusugire bwa Afurika y’Epfo ku rwego mpuzamahanga.
Trump aherutse gutangaza ko Afurika y’Epfo itazemererwa kwitabira gahunda za G20 mu 2026, harimo n’inama y’abakuru b’ibihugu izabera i Miami, Florida ndetse yageze n’aho avuga ko Afurika y’Epfo idakwiriye kuba muri G20.
Bamwe mu bayobozi ba Amerika bavuga ko bishoboka ko abajyanama be bazamushishikariza kwisubiraho, bagashaka uburyo bagabanya uruhare rwa Afurika y’Epfo muri G20 ariko ntibayikuremo burundu.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Afurika y’Epfo, Vincent Magwenya, yabwiye Sunday Times ko ibikorwa bya Trump bidashobora kwihanganirwa agira ati “Isi ntishobora kwemera iyi myitwarire yo kudaha agaciro amategeko n’amahame y’ububanyi n’amahanga. Ubu buryo bwo kwirengagiza amategeko buranengwa no muri Amerika ubwaho, none burimo kuzamurwa ku rwego mpuzamahanga. Ntibishobora kwihanganirwa.”
Umwe mu bayobozi ba Afurika y’Epfo na we yagize ati “Igihugu gikomeye nka Amerika tuzakirwanya, nk’uko twarwanyije imbaraga z’abakoloni. Ntibivuze ko mu myaka 30 ishize twatakaje ADN yo kubarwanya.”
Pretoria yemeye ko ku rwego rwa politiki, umubano mwiza utagishoboka ariko izakomeza kwibanda ku bindi bikorwa birimo ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, gushishikariza ishoramari ry’Amerika mu gihugu n’ibindi.
Umwuka mubi hagati ya Afurika y’Epfo na Amerika watangiye kuzamuka ubwo Donald Trump yasubiraga ku butegetsi. Ashinja iki gihugu gutoteza abaturage bacyo b’abazungu, aho ngo bamburwa imitungo yabo nta ngurane, ibyatumye uyu muyobozi wa Amerika yanga no kwitabira inama ya G20 iherutse kubera i Johannesburg.
Ibi birego bya Trump, Afurika y’Epfo yagiye ibitera utwatsi kenshi, igashimangira ko nta hohoterwa abazungu bakorerwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *