skol

Afurika y’Epfo yatangije iperereza ku rupfu rwa Ambasaderi wayo mu Bufaransa

Yanditswe: Monday 06, Oct 2025

featured-image

Afurika y’Epfo yohereje itsinda ry’abashinzwe iperereza b’inzobere mu Bufaransa nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Ambasaderi wabo, Emmanuel Nkosinathi “Nathi” Mthethwa, wabonetse yapfuye muri hoteli Hyatt Regency iherereye mu burengerazuba bwa Paris ku itariki 30 Nzeri 2025. Umurambo we wasanzwe mu busitani, bikekwa ko yaguye avuye ku igorofa rya 22.

Abashinjacyaha b’Abafaransa batangaje ko idirishya ry’icyumba cya hoteli ryangijwe, nyamara iperereza ry’ibanze ntiryagaragaje ibimenyetso by’urugomo cyangwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Byongeye, byemejwe ko Mthethwa yari yaburiwe irengero umunsi umwe mbere y’uko apfa, nyuma y’uko umugore we yakiriye ubutumwa burimo amagambo yo gusaba imbabazi, ashimangira ko ashobora kuba yari afite umugambi wo kwiyahura.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, agaragaza urupfu rwe nk’ishyano rikomeye ryasigiye igihugu intimba.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Fannie Masemola, nawe yemeje ko abapolisi batanu b’inzobere boherejwe mu Bufaransa kugira ngo bafatanye n’inzego zaho mu gusuzuma byimbitse icyabaye, bagamije gukuraho urujijo ku rupfu rwa Ambasaderi.

Mthethwa w’imyaka 58 yari amaze umwaka umwe gusa atangiye inshingano nk’Ambasaderi mu Bufaransa, nyuma y’urugendo rurerure rwa politiki aho yabaye Minisitiri w’Umutekano, Minisitiri wa Siporo, ndetse n’Ubuhanzi n’Umuco.

Ubuzima bwe bwa politiki bwari burimo amakimbirane n’amateka y’icuraburindi, kuko izina rye ryavuzwe mu iperereza ku ivogerwa rya politiki mu butabera ndetse ryasigaye ryanditse mu mateka y’amasasu ya Marikana yo mu 2012, aho abapolisi barashe abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari mu myigaragambyo bakicwa ari 34.

Nubwo inzego z’ubushinjacyaha mu Bufaransa zigaragaza ko bishoboka ko Ambasaderi yapfuye yiyahuye, iperereza riracyakomeje kandi ririmo gukoranwa ubushishozi.

Afurika y’Epfo yohereje itsinda ry’abapolisi i Paris gukurikirana urupfu rwa Ambasaderi wayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa