Afurika y’Epfo yataye muri yombi umuhungu wa Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe
Yanditswe: Friday 20, Feb 2026
Inzego z’umutekano zo muri Afurika y’Epfo zataye muri yombi Umuhungu muto w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, Bellarmine Chatunga Mugabe.
Bellarmine Chatunga Mugabe yatawe muri yombi nyuma y’uko umukozi wakoraga mu busitani arasiwe mu rugo rwe ruherereye mu Mujyi wa Johannesburg.
Umunyamategeko witwa Ashley Mugiya yabwiye The Associated Press ko Bellarmine Chatunga Mugabe yatawe muri yombi ari kumwe n’undi mugabo ku wa 19 Gashyantare 2025.
Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko aba bagabo batawe muri yombi ndetse bakurikiranyweho ibijyanye no kugerageza kwica umuntu.
Ubuyobozi bwatangaje ko uyu mukozi wo mu busitani warashwe, amerewe nabi ndetse ko hataramenyeka umubare nyawo w’amasasu yarashwe.
Colonel Dimakatso Nevhuhulwi ati “Ntabwo haramenyekana icyatumye araswa ndetse polisi iracyakomeje iperereza.”
Televiziyo y’Igihugu muri Afurika y’Epfo, SABC yavuze ko iri sanganya ryabereye mu rugo rwa Mugabe ruherereye mu Mujyi wa Johannesburg.
Amashusho yagaragaje Mugabe w’imyaka 29 ari kugenda akikijwe n’abapolisi yambaye igitambaro mu ijosi
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu biri ku isonga mu byaha by’ubwicanyi. Mu 2023, abantu 25.000 barishwe.
Muri Mata na Nzeri 2025, abarenga 63 bicwaga buri munsi, batezwe n’amabandi, nk’uko bitangazwa na polisi yo muri Afurika y’Epfo.
Bellarmine Chatunga Mugabe (hagati) umuhungu wa Robert Mugabe yatawe muri yombi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *