skol
fortebet

Agapira gafasha abagabo gufata umurego gakomeje kwitabirwa n’abatari bake

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 28, Jun 2026

Agapira gafasha abagabo gufata umurego gakomeje kwitabirwa n'abatari bake

Sponsored Ad

skol

Ibitaro bya Benjamin Mkapa (BMH) byo muri Tanzania bimaze kubaga abagabo 14 kugira ngo bashyirwemo agapira kongerera umurego igitsina cy’abagabo, kuva iki gikorwa cyatangira kuhakorerwa mu 2023.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwatangaje ko ubu buvuzi bukorwa n’abaganga b’inzobere b’Abanya-Tanzania, hakurikijwe amahame mpuzamahanga y’ubuvuzi, ibituma abarwayi batagikeneye kujya kwivuriza mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa BMH, Dr Abdalla Baja, yavuze ko ubu buryo bwo kubaga bukorerwa abantu bafite ikibazo cyo kudafata umurego kw’igitsina, mu gihe ubundi buryo busanzwe bukoreshwa bwananiranye.

Dr Abdalla Baja, yavuze ko kubaga umurwayi umwe bisaba ko yishyura arenga miliyoni 5 Frw. Yashimangiye ko abarwayi 14 bamaze kubagwa bose bakize neza.

Ati “Kugeza ubu tumaze kubaga abarwayi 14 bose bakaba barakize. Iki kibazo cyugarije abantu benshi kandi gishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuryango ndetse n’imibanire y’abashakanye. Turashishikariza abantu bose bahura n’iki kibazo kutagira ipfunwe ryo kugana abaganga kugira ngo bavurwe.”

Yavuze ko ibi byagezweho bitewe n’ishoramari Leta yakomeje gushyira mu rwego rw’ubuvuzi bwihariye, ryafashije ibitaro gutangira gutanga serivisi zimwe na zimwe zari zisanzwe zishakirwa mu mahanga.

Abaganga kandi basabye Abanya-Tanzania kwimakaza umuco wo kwisuzumisha hakiri kare, bavuga ko bituma indwara zivurwa zitarakomera, bikagabanya amafaranga azitangwaho ndetse bikongera amahirwe yo gukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa