skol

Agezweho mu ntambara : Putin yahaye Ukraine agahenge ka Pasika

Yanditswe: Friday 10, Apr 2026

featured-image

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje agahenge k’amasaha 32 mu ntambara na Ukraine ko kwizihiza Pasika y’Aba-Orthodox, Ukraine itangaza ko izabikurikiza.

Iyi Pasika yizihizwa n’abakirisitu bibuka izuka rya Yezu atsinda urupfu, ariko ikaba idahuje itariki n’iyo mu Burengerazuba yabaye ku wa 5 Mata 2026.

Kuwa Kane tariki 9 Mata 2026 nibwo Kremlin yatangaje ko izahagarika imirwano saa 16:00 z’i Moscow (15:00 za Kigali) zo ku wa Gatandatu kugeza saa 00:00 zo ku Cyumweru, mu rwego rwo kwizihiza iyi Pasika yubahwa cyane mu bihugu byombi.

Kremlin iti “Twafashe umwanzuro twizera ko na Ukraine izubahiriza.”

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko yigeze gusaba ko habaho aka gahenge kandi azabikurikiza.

Mu butumwa yanyujije kuri Telegram ati “Ukraine yiteguye gukora ibyo isabwa mu gihe urundi ruhande rwubahirije ibyo rusabwa, twasabye ko habaho agahenge ka Pasika uyu mwaka kandi tuzabyuhariza. ”

Norvège yashinjwe gufasha Ukraine

Norvège yashinjwe gufasha Ukraine gutegura no kugaba ibitero byibasira amato y’ubucuruzi y’u Burusiya, ibishobora kujyana OTAN mu ntambara ya Kyiv na Moscow byeruye.

Drone 50 za Ukraine zageze muri Norvège ndetse zitangira igeragezwa nk’uko ikinyamakuru TASS cyo mu Burusiya cyabitangaje ku wa Kane tariki 9 Mata 2026.

Umugambi wa Kyiv na Oslo ni uwo kurasa amato y’ubucuruzi y’u Burusiya anyura Murmansk, ifatwa nk’icyambu cya mbere kinini kiri mu rubura rwo ku mpera z’isi za ruguru, hakaba mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Moscow.

Muri Gashyantare Ikigo cy’Ubutasi cya Norvège cyavuze ko u Burusiya buyiteje umutekano muke n’u Burayi bwose.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko ibi ari ukubaharabika nta gihamya bifite.

U Burusiya bwavuze ko butazagaba ibitero kuri OTAN, keretse igihe yaburasaho bukitabara.

Ukraine yasabye ko u Burusiya buhezwa mu imurikagurisha ry’ubugeni

Ukraine yashyiriyeho ibihano bikomeye abantu batanu bari kuzahagararira u Burusiya mu imurikagurishwa ry’ubugeni rya Venice Biennale riteganyijwe muri Gicurasi 2026, ndetse isaba ko bahezwa.

Venice Biennale ni imurikagurishwa ry’ubugeni riri mu manini ku Isi riba buri myaka ibiri, rikabera mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani.

Ku wa Kane tariki 9 Mata 2026, Minisitiri w’Umuco muri Ukraine, Tetyana Berezhna yavuze ko bafatiye ibihano u Burusiya.

Ati “U Burusiya ntibukwiye gusubira ku ruhando mpuzamahanga mu bugeni mu gihe intambara igikomeje. Ukraine izakomeza gushyigikira indangagaciro zayo ku isi hose [...] Dukomeje gukora ibishoboka byose ngo u Burusiya ntibuzitabire imurikagurisha rya Venice Biennale. Ukraine yafatiye ibihano batanu bari kuzabuhagararira.”

Umuherwe Leonid Mikhelson ufite ikigo Novatek kigemurira gaz Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya n’izindi nganda za gisirikare ari mu bafatiwe ibihano.

Ba Minisitiri 23 bo mu bihugu by’u Burayi bitandukanye na bo basabye ko u Burusiya bukumirwa kwitabira iri murikagurishwa ry’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa