skol
fortebet

‘Aho gushinga amashyaka 600 bashinge ibigo by’ubucuruzi 600’-Perezida Kabila

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yibukije abanye-congo bari mu mahanga ko ari bo bafite inshingano zo guteza imbere igihugu cya bo aho kunenga ibikorwa abandi bagezeho, abakangurira gushora imari mu gihugu cyabo.

Sponsored Ad

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Le Soir.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko ari bo baba abashoramari ba mbere mu gihugu cyabo. Aho gushinga amashyaka 600 bashinge ibigo by’ubucuruzi 600. Ni inshingano z’umuntu ukunda igihugu.”

Yongeyeho ati “Mu gihe cya maréchal Mobutu, abantu bavugaga imitungo afite mu Busuwisi, mu Bufaransa. Njye ntekereza ko ari ngombwa gushora imari muri Congo. Ni nako nabwiye abagize umuryango wanjye. Mbabwira ko nta n’umwe ufite akazi muri misnisiteri, mu rwego rwa leta, nta maturo bahabwa, bose bagomba gukorera mu gihugu. Nibwo butumwa, nirwo rugero nshaka gutanga.”

Perezida Kabila kandi yanagarutse ku bikorwa azakora nyuma y’amatora y’uzamusimbura ategenyijwe kuwa 23 Ukuboza uyu mwaka, birimo ubuhinzi, ubworozi no kwita ku bidukikije.

Yagize ati “Nkunda urusobe rw’ibinyabuzima ariko ikirenze kuri ibyo, nkunda kurengera ibidukikije. Nzabikomeza nk’umuturage. Muri urwo rwego harimo ibintu byinshi byo gukora. Nzanakomeza kwita ku bikorwa by’ubworozi.”

Yavuze ko ibikorwa bye biri i Kingakati na Katanga ari ibyo yubatse mu myaka myinshi gahoro gahoro, bikaba ari n’isomo yifuza guha abanye-Congo.

Perezida Kabila yanavuze ko nyuma yo gusimburwa nta gahunda afite yo guhita ajya hanze y’igihugu.

Yagize ati:“ Si ntekereza kujya kuruhukira i Bahamas cyangwa muri Espagne, Dubaï n’ahandi hose. Icyo ntekereza gukora? Ntekereza ko icyo kibazo ntaracyibaza! Turetse gutebya, nzaguma mu gihugu cyanjye, aho nzaba mfite byinshi byo gukora.”

Perezida Kabila w’imyaka 47 yagiye ku butegetsi muri Mutarama 2001. Yatanze umukandida Emmanuel Ramazani Shadary nk’uzahagararira impuzamashyaka FCC mu matora ateganyijwe muri uku Kwezi.

Kabila yavuze ko uzamusimbura azaba afite uburenganzira bwose, ndetse ngo nta nama azamugira kereka nazimusaba kandi ko uzamusimbura atazakenera uwahoze ari perezida gusa, ahubwo azakenera uruhare rwa buri muturage muri miliyoni 80 z’abatuye iki Gihugu, baba abari imbere cyangwa hanze yacyo, bose bagamije kubaka igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa